Nyambo ni byose kuri njye: TITI Brown yahishuye byinshi ku gisa nk’agakungu ke na Nyambo
Ishimwe Thierry, umubyinnyi kabuhariwe wamenyekanye nka Titi Brown, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Ugushyingo 2024 yatangaje byinshi ku mubano we n’umukinnyi wa filme Nyambo Jesca.
Ubwo yari mu kiganiro Samedi Detente kuri Radio Rwanda, uyu mubyinnyi yabajijwe ku cyihishe inyuma y’umubano udasanzwe afitanye na Nyambo, ndetse anabazwa icyo Nyambo asobanuye kuri we. Asubiza ko Nyambo ari byose kuri we, kandi ari we nshuti magara ye, cyane ko ngo ari we muntu abwira amabanga ye yose.
Aho yagize ati:”Nyambo ni byose byange, umukobwa umeze nka Nyambo ni we w’inzozi zanjye”.
Ibi bibaye nyuma y’uko hari hashize igihe kinini aba bombi barikoroza ku mbuga nkoranyambaga, aho bagiye bagaragara bishimanye cyane, ibintu benshi bashingiragaho bavuga ko aba bombi bashobora kuba bakundana.
Uyu mubyinnyi ufatwa nk’uwambere hano mu Rwanda, yavuze ko we na Nyambo badakundana nk’uko abantu babikeka, avuga ko ngo umubano wabo urenze cyane ubushuti bw’abakundana. Aha yavugaga ko akenshi usanga abantu bakundana bahishana uruhande rwabo rubi bigatuma bashobora gushwana bya hato na hato.
Ubwo yabazwaga indirimbo yumva yatura Nyambo mugihe yaba ari mu bari kumukurikirana, ku ikubitiro haje indirimbo “Best friend” ya Bwiza na The Ben. Asaba Nyambo ko yakita cyane ku magambo agize iyi ndirimbo nk’aho ariwe uyamutuye.
Uyu mubyinnyi kandi yasobanuye byinshi ku rugendo rwe nk’umubyinnyi, avuga ko yishimira cyane aho umwuga wo kubyina ugeze anakomeza ashimira Leta y’u Rwanda izirikana uyu mwuga.
Aho yongeyeho ati:”Bihagaze neza cyane, umuntu utifashishije ababyinnyi ntabwo bicamo neza.
TIti Brown, yatangiriye kubyina muri Azaph drama team yo mu itorero Zion Temple. Mu mwa wa 2014 Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, yaje kugaragara mu ndiririmbo “agakufi” ya Social Mula Ari nabwo bwa mbere, bituma ahagarikwa muri iyi drama team.
Indirimbo plenty ya The Ben, niyo uyu mubyinnyi afata nk’iy’ibihe byose kuri we.
Nubwo bitari byoroshye kwiyakira nyuma yo kuva muri, gereza uyu muhanzi avuga ko mu by’ukuri yakoresheje imbaraga ze zose kugira ngo yongere kurema ikizere mu banyarwanda ndetse ko anashimira cyane bagenzi be barimo Jojo Breezy, na General Benda bagerageje guteza imbere kariyeri yo kubyina mu gihe we yari muri gereza.
Titi yavuze ko mu byo yifuza gukora mu gihe kiri imbere, harimo no gushinga ishuri ryigisha kubyina, Aho ahanini azaba agamije gufasha ababyinnyi ariko akaba yanabibyaza umusaruro mu buryo bw’agafaranga.
Titi Brown yavuze ko izina “Brown” yaryiyise kubera gukundwa cya umuhanzi Chriss Brown.