Nyamasheke : Ubujurire bwa Sgt Minani Gervais bwateshejwe agaciro

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2024 ,Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwategetse ko igifungo cya burundu cyari cyarahanishijwe Sgt Minani Gervais, kigumaho nyuma yo gushimangira ko ahamwa n’ibyaha byo kwica abantu batanu abarashe ku bushake.

 Sgt Minani wari wajuririye icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare kandi yari yarahanishijwe kwamburwa impeta zose za gisirikare, tariki 9 Ukuboza 2024 .

Kuri uyu munsi ,nibwo uru rukiko Rukuru rwa Gisirikare, rwasomye umwanzuro warwo rushimangira ko Sgt Minani ahamwa n’ibyaha bitatu nk’uko byari byanzuwe n’Urukiko rwa Gisirikare.

 Ni ibyaha birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru no kwangiza, kwiba no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare, ariko ahita ajuririra icyo cyemezo.

Mu mwaka ushize nibwo uyu musirikare  witwa Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 y’amavuko wari usanzwe ukorera akazi muri aka Karere ka Nyamasheke yarashe abantu batanu bagapfa .

Ibi byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rubyiruko iherereye mu Mudugudu wa Kageyo, mu ma saa saba z’ijoro.

Imwe mu mpamvu yatumye  Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 y’amavuko arasa abaturage ngo byatewe n’umujinya yagize nyuma yo guterana amagambo na nyiri akabari wamuhaye inzoga yamwishyuza undi ntiyishyure, bituma nyiri akabari agira ati «genda uzagwe mu ishyamba uzerera.»

Abaturage bavuga ko Sgt Minani yagize umujinya agasohoka akagaruka arasa abari mu kabari ariko uwo bateranye amagambo anyura mu idirishya ashobora gukiza ubuzima bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *