Nyamasheke : RIB yataye muri yombi umunyeshuri wa Kaminuza washate gutekera umutwe ababyeyi be !
Umusore w’imyaka 21 witwa Kamanzi Donton wiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Tumba College of Technology, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gutahurwa ko yatetse imitwe y’ubujura kugira ngo abone amafaranga yo guhahisha.
Uyu musore ukomoka mu Murenge wa Bushenge, mu Karere ka Nyamasheke, yafashwe nyuma y’aho yari yabeshye ko yashimuswe n’abantu batamumenye bamubwira ko bagiye kumusiga mu ishyamba mu gihe yarimo asaba ko ababyeyi be bamwoherereza ibihumbi 100 Frw.
Mu mpera z’icyumweru, amakuru yavugaga ko Kamanzi yafashwe n’abantu batamumenyekanye, ariko nyuma yaho byaje kugaragara ko ibyo uru Rwanda rw’ejo rwatangaje ari ibihuha.
Kamanzi yanavuze ko ibyo yakoze yibeshye gusa ariko ari uko yisanze ubwo buryo yarifite bwo gukemura ibibazo bye.
Uyu musore yemereye RIB ko ibyo yakoze byari imitwe yo kugira ngo abone aho akura amafaranga yo guhaha yari yarahawe na bagenzi be babiri babana aho bigana muri kaminuza ya Tumba College of Technology yo mu Ntara y’Amajyaruguru nkuko byemejwe n’ Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure ubwo yaganiraga na Radio Dix.
Aho SP Karekezi yagize ati : “Kuko ari we bagenzi be bizeraga neza, bateranyije amafaranga 125 000 yo kubatunga ku ishuri barayamuha ngo ayabike, aho kuyabika yose ayakoramo ayajyana muri Betingi.
“Akigezwa mu maboko y’Ubugenzacyaha, mu ibazwa rye byose yabyemeye avuga ko ari imitwe yahimbaga, anavuga byose uko byagenze n’icyabimuteye.”
Kamanzi yabyemereye inzego z’umutekano ubwo yabazwaga, avuga ko yari afite amafaranga yahawe na bagenzi be, ahita yumva ko agomba gukora ikintu cyihuse kugira ngo abone andi amafaranga.
Ni muri urwo rwego yavuze ko yatekereje guterekera umubyeyi we umutwe akamubwira icyo gitwikaruzi kugirango amwoherereze amafaranga.