Nyamasheke : MINUBUMWE yagaragaje ibyo gukora mu rwego rwo kuzamura ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yabwiye abaturage bo mu Akarere ka Nyamasheke kwitabira gahunda za Leta uko bikwiye, ndetse kugendera kure imvugo zibayobya kuko biri mu bituma ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda butagerwaho muri aka Karere.
Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa muri aka Karere mu biganiro bigamije gushakira umuti ibikibangamiye ubu bumwe.
Ubwo yatangizaga ibi biganiro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yikije kuri bamwe mu bakomoka mu cyahoze ari Cyangugu bari hanze y’igihugu bakomeje gukwirakwiza imvugo z’urwango zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigira uruhare mu gusenya ubumwe.
Muri uku Kwezi kwahariwe ubu bumwe n’ubudaherwa bw’Abanyarwanda, ihuriro ryabwo mu Karere ka Nyamasheke, rirarebera hamwe icyaba igisubizo kuri izi mbogamizi.
Bimwe mu bikorwa biteganijwe muri uku kwezi, birimo Ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kunga Ubumwe, kwanga ikibi, guharanira kurwanya no kwamagana icyo aricyo cyose cyabangamira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda cyagiye kizamuka aho nko muri 2010 cyari hejuru ya 83%, muri muri 2015 kigera kuri 92,5%, naho muri 2020 kigera hejuru ya 94%.
Ubushakashatsi bwa 2023 kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudaheranwa, aho Ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego bugeze kuri 92%.
MINUBUMWE igaragaza ko n’ubwo iyo mibare ishimishije, ari ngombwa guhangana na bimwe bikigaragara bishobora guhungabanya ibyagezweho.
MINUBUMWE itangaza ko mu rwego rwo guhangana n’izo ngaruka ziterwa n’amateka u Rwanda rwanyuzemo y’amacakubiri na Jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwaka kuva ku itariki ya 01 kugeza ku ya 31 Ukwakira habaho ibikorwa byimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Muri uku kwezi hakaba hateganyijwe ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kunga Ubumwe, ahazatangwa ibiganiro biteganyijwe, hagamijwe guhangana n’ingaruka z’amateka mabi yaranze Igihugu.