Nyamasheke : Abaturage barasaba kubakirwa ikiraro gikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake
Abaturage bo mu Mirenge ya Kagano, Cyato, na Rangiro, bakomeje gutakamba kubera ikibazo cy’ikiraro kiri ku mugezi wa Kamiranzovu, gikoreshwa n’abaturage bambuka bagana ku isoko rya Rwesero no ku biro by’Akarere ka Nyamasheke.
Icyo kiraro cyubatswe mu buryo butameze neza, kigizwe n’ibiti bibiri gusa, aho kimwe muri byo cyarangiritse bikomeye.
Benshi mu baturage bavuga ko iki kiraro kibateye impungenge zikomeye, ndetse bamwe bamaze kuhaburira ababo, barimo n’umusore witeguraga gukora ubukwe .
Mukareta Bernadette, umwe mu baturage bo muri aka gace, avuga ko umusore yari umukunzi we ndetse bari bari kumwe igihe cyo kubaka ikiraro, ariko nyuma y’uko akijyamo agakubita hasi, yazize impanuka yatewe n’ibiti byari ku kiraro.
Aho yagize ati: “Uyu mugezi wa Kamiranzovu wantwaye umusore da. Yari yarasabye. Twari kumwe tuhageze afata kuri kariya gati karaguduka yituramo turamushaka turamubura aza kuboneka ku Kivu.”
Ikibabaje kuri aba baturage ni uko n’ubwo igihe kirekire gishize batanga amafaranga yo gusana kiraro, kugeza n’uyu munsi amafaranga yabo akiri mu maboko y’Umuyobozi w’Umudugudu, nta kintu cyakozwe.
Umwe mu baturage w’Umudugudu wa Kagano, avuga ko buri rugo rwatanze amafaranga 1,000 Frw mu rwego rwo gushaka uburyo bwo gushyiraho ibindi biti no gukemura ikibazo cy’ikiraro, ariko kugeza n’ubu amafaranga yabikijwe n’umuyobozi w’umudugudu, ntacyo abashyiraho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas, we avuga ko nta makuru afite y’uko hari abantu baburira ubuzima kuri iki kiraro.
Gusa yemeza ko hari gahunda yo gushyiraho ibikoresho mu kirere (airlift), ndetse ko hari inama zagiye ziba hagati y’ubuyobozi n’abaturage, aho basabwe kwirinda gukoresha iki kiraro .Gusa, abaturage bavuga ko inzira y’ahandi basabwa kunyuramo ari ndende kandi idahendutse.
Iki kibazo cyo kubura ubufasha mu kubaka ikiraro gikomeje gutera impungenge ku buzima bw’abaturage, kandi hakaba hagomba kwitabwaho byihuse kugira ngo iki kiraro kibashe kuba cyatambukwaho n’abantu mu buryo bwizewe.