Nyamagabe : Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu Cyaro
kuri uyu wa kabiri , U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu Cyaro, ahazirikanwa ibikorwa inzego zitandukanye zikomeje gushyiraho mu guteza imbere abagore bo muri ibi bice .
Ku rwego rw’u Rwanda abagore bo mu Karere ka Nyamagabe bamuritse ibikorwa bishingiye ku buhinzi bw’ibirayi, ibigori, imbuto n’imboga n’ingano ndetse no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi nko gukora imitobe mu mbuto.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye abagabo gufatanya n’abagore babo mu mirimo kuko iyo umugore ateye imbere n’umuryango uba uteye imbere.
Minisitiri Uwimana yavuze ko ari inshingano za buri wese kurwanya amakimbirane yo mu muryango, ubuharike n’ubushoreke kuko bigira ingaruka mbi ku bana no ku muryango muri rusange.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro wahawe insanganyamatsiko igira iti’’Iterambere ry’umugore wo mu cyaro, inkingi y’ubukungu bw’Igihugu’’ .
Abagabo basabwe gushyigikira abagore babo mu bikorwa bibateza imbere kandi asaba abakuru kwigisha abakiri bato isuku kuko ari umuco w’Abanyarwanda.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro washyizweho n’imiryango itegamiye kuri Leta mu nama mpuzamahanga y’abagore yabereye i Beijing mu Bushinwa mu mwaka wa 1995.
Wemejwe n’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu myanzuro yayo 62/136 yo kuwa 18 Ukuboza 2007 hagamijwe kuzamura iterambere ry’umugore wo mu cyaro wibera mu mirimo akaba aribwo buzima bwe ndetse hamwe na hamwe akanahohoterwa.