Nyagatare : Uwari umuzamu ku kigo k’ishuri yishwe atemaguwe n’abagizi ba nabi

Umugabo w’imyaka 36 utuye mu karere ka Nyagatare wari usanzwe ukora akazi ko kurinda umutakano aharimo hubakwa ikigo k’ishuri yishwe urwagashinyaguro nyuma yo gutemwa n’abagizi ba nabi .

Hakorimana Gaspard wari usanzwe akora akazi k’uburinzi bw’ijoro kuharimo kwagurirwa ishuri mpuzamahanga ryitiriwe umusamariya [ Samaritan International School] riherereye mu mudugudu wa Kinihira , mu kagari ka Barija mu murenge wa nyagatare yatemaguwe n’abataramenyakana agezwa ku bitaro ari uw’upfa .

Amakuru avuga ko Gaspard yabanje kugerageza kwiranaho agirango yikize aba bagizi ba nabi ariko kuko bari benshi niko gutangira kumutemagura ibice byose by’umubiri ,anagerageje no kwiruka ahunga ngo atabaze agatege karabura nkuko bamwe mu baturage batuye aho babyemeza .

Aya makuru kandi yanemejwe na Polisi y’u Rwanda ,aho yashimangiye iby’iyi nkuru y’incamugongo anahamya ko abakekwaho ubu bugizi bwa nabi bakomeje gushakishwa mu gihe iperereza rigikomeje nkuko SP Hamduni Twizerimana usanzwe ari Umuvugi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba yabitangaje .

Bamwe mu baturanyi b’iri shuri batangaza ko bashenguwe no kuba Nyakwigendera abavuyemo ndetse kandi ntibanatinya kwemeza ko aba bamutemye bari baje kwiba bimwe mu bikoresho by’ubwubatsi yari arinze .

Magingo aya ,Umurambo wa Nyakwigendera Gaspard wamaze kugezwa mu bitaro by’intara bya Nyagatare kugirango ukorerwa isuzuma ry’icyateye uru rupfu mbere yuko ushingurwa mu cyubahiro .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *