Nyagatare : Umuyobozi w’ishuri yatorotse nyuma yo kuregwa kwica umuntu
Gatare Jacques wari umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyarupfubire, akurikiranyweho kwica umugabo wari waravukiye mu karere ka Rwimiyaga mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ibi byabaye ku wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, ubwo umugabo witwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 48 y’amavuko, yishwe nyuma y’inkoni yakubiswe n’uyu muyobozi w’Ishuri afatanyije n’abashumba be. rwuri rw’inka rwe ruherereye, mu Mudugudu wa Rukundo, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga.
Icyateye uru rupfu rubabaje rw’uyu mugabo ahanini gishingiye ku makuru uyu muyobozi w’Ishuri yahawe ko nyakwigendera yajyaga ajya kugura amata n’abashumba b’inka z’uyu Jacques, ariko bakayagurisha atabizi.
Ibi byaje kurakaza Jacques, asaba abamuhaye aya makuru ko igihe Emmanuel azaba agarutse kugura amata, bazamuhamagara bakabimubwira, ari na ko byagenze ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo babimubwiraga, agahita ajyayo ikubagahu, agafatanya n’ushinzwe gukurikirana Inka ze bagakubita uyu mugabo kugeza yitabye Imana.
Polisi yemeje ibyabaye, aho Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ibi bikorwa ari urugomo, kandi asaba abaturage guhagarika imyumvire yo kwihanira, ahubwo bagakora ibishoboka byose bakabaza inzego zishinzwe gufasha mu gukemura amakimbirane. Yongeyeho ko abaturage bakwiye gutanga amakuru kare, kugira ngo hakumirwe ibyaha, kuko abakoze amakosa nk’aya bagomba kubiryozwa.
Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano, risobanura ko gukubita cyangwa gukomeretsa biganisha ku rupfu, gihanwa n’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarengeje imyaka 20, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi birakataje, kandi Polisi y’u Rwanda irasaba abanyarwanda bose gutanga amakuru y’ibyaha kugira ngo bakumire ibikorwa nk’ibi byatuma ubuzima bw’abaturage bwangirika.
Nyuma y’uko Hakizimana yishwe, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe Gatare Jacques yahise atoroka, ariko abashumba be babiri hamwe n’umwe mu mirumuna ya Gatare bari bahari bagafatwa n’inzego z’umutekano.
Hakizimana Emmanuel, asize umugore n’abana bane (4), akaba yari umugabo wubatse kandi wateye inkunga umuryango we.
Mu ntara y’uburasirazuba hakomeje kumvikana ikemeze nk’urugomo ndetse no kwihanira bikorwa na bamwe mu baturage , mu minsi ishize ruherereye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza , haherutse kumvikana inkuru ya Gen (Rtd) Rutatina Richard wigeze kuyobora Urwego rw’Iperereza muri RDF, na we aherutse gutabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage wakubitiwe mu rwuri rwe ruri nubundi muri iyi Ntara y’Iburasirazuba yabereyemo ibikekwa kuri uyu muyobozi w’Ishuri, aho bivugwa ko uyu Mujenerali ari we watanze amabwiriza yo gukubita uwaje kwitaba Imana nyuma yo gukubitirwa mu rwuri rwe