HomePolitics

Nyagatare: Umukobwa wari umunyamuryango wa GAERG yasanzwe mu nzu yapfuye

kuri uyu wa kane mu kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare ,Umukobwa witwa Akingeneye Janvière w’imyaka 29 y’amavuko wibanaga mu nzu aho yari acumbitse kubera impamvu z’akazi  yasanzwe mu nzu yapfuye umurambo umanitse mu mugozi.

Amakuru y’urupfu rwa Akingeneye Janviere yamenyekanye bayabahawe na bamwe mu bo bakoranaga, aho umugore umwe wari uziranye na Akingeneye atuye hafi y’aho yacumbikaga ari watanze aya makuru nkuko umubyeyi wa nyakwigendera witwa Mukarubega Winifirida yabitangirije ikinyamakuru cya Kigali Today .

Aho yagize ati : “Nta kibazo umwana wanjye yagiraga cyatuma yiyahura, n’ubwo ari ko twumvise bavuga no yaba yiyahuye kuko bamusanze mu mugozi. Yari umwana uhora yishimye yisekera, ubwo no ku itariki 17 ejobundi twaravuganye arimo aseka, ambwira ko yongeye gusinya indi kontaro mu kazi kuko iya mbere yari yarangiye.

uyu mubyeyi yanongeyeho ko Akingeneye Janvière yari umunyamuryango wa GAERG, ugizwe n’abahoze ari abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri ‘famille’ yitwa Inkesha.

Urupfu rw’uyu mukobwa rwateye urujijo rukomeye ku muryango we no ku babanaga nawe, kuko bakeka ko yaba yagiriwe nabi, hanyuma ibyo kumushyira mu mugozi bikaba nko kuyobya uburari.

Uwitwa Murenzi Janvier wari Umubyeyi we muri iyo ‘famille ‘ yitwa ‘inkesha’ ,avuga ko Akingeneye yari umukobwa ukunda ubuzima n’imyidagaduro ariko agakunda no kuzirikana abandi bana, akabahamagara kenshi kuri telefoni ababaza niba bameze neza, abafite ibitagenda neza, akabegera akabafasha.

Murenzi yagize ati: “Uretse njyewe na mere wa famille Inkesha, Akingeneye yari nka nomero ya kabiri mu kwita ku buzima bw’abana bo muri iyo famille, n’ejobundi yagiye kureba umukino wahuje Amavubi na Nigeria kuko yari yaje muri Kigali mu mahugurwa y’akazi, ariko ajya no kureba uwo mupira, urangiye asura abana babiri bo muri famille Inkesha.

Akingeneye Janvière yize kuri IPRC Tumba, ubu yitwa RP Tumba College of Technology, akaba yakoraga nka IT mu muryango utari uwa Leta witwa ‘ICAP at Columbia University’ ukorana na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Karere ka Nyagatare.

Kuri uyu wa kane , kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko ibyaha byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje gufata indi ntera kuva muri Nyakanga uyu mwaka, ndetse ibi birimo n’umubyeyi uherutse kwicwa urw’agashinyaguro wari utuye mu Karere ka Ngoma .

Uru rwego rwerekanye ko hagati ya 2019 na 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwakiriye ibirego bigera kuri 2, 660, biregwamo abantu 3 ,563 nkuko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 21 / Ugushyingo /2024 .

Aho yagize ati : “Ubu guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside akaba ari icyaha cyihariye 50% y’ibyaha byose bikorwa, kigakurikirwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyo kiza kuri 21,8%, ibindi byaha bisigaye bikagenda bigabana iryo janisha risigaye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *