HomeOthers

Nyagatare : Abahinzi b’umuceri barataka ubwanikiro budahagije

Abahinzi b’umuceri bakorera mu kibaya cy’Umuvumba mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bafite ikibazo cyo kutagira imbuga zihagije zo kwanikaho umusaruro wabo, ndetse na nkeya bafite zikaba zishaje kuko zubatswe mu 2003.

 Ibi ngo bituma umusaruro wangirika bikabateza igihombo bagasaba ko bafashwa gusohoka muri iki kibazo.

Kuri ubu abahinzi b’umuceri muri iki kibaya bari mu bikorwa byo kubagara ariko ngo bafite impungenge z’aho bazanika uyu musaruro, kuko nta bwanikiro buhagije bafite. Ubuhari ngo burashaje kuko kuva bwubatswe hashize imyaka isaga 20.

Amakoperative 4 akorera muri iki kibaya, kuri ubu afite imbuga 58 zo kwanikaho umuceri, hakaba nibura ubu hakenewe izindi mbuga 28.

Kuri ubu hari igihe abahinzi bamwe banika umuceri kuri za shitingi abandi bakawanika hasi, bakifuza ko ubwo bwanikiro bushya bwaboneka.

Ubuyobozi bwa RAB, ishami rya Nyagatare, buvuga ko aba bahinzi bakwiye kwishakamo ibisubizo kuko ngo hari aho leta ibaha nkunganire mu bikorwa byabo by’ubuhinzi.

Ikindi aba bahinzi b’umuceri bavuga kibakomereye ni amazi adahagije yo kuhira icyo gihingwa, bitewe n’uko zimwe mu ngomero zangiritse kandi mu kuzisana bigafata igihe cyangwa ntibinakorwe.

Nubwo havugwa ibyo bibazo ariko, hari umusaruro uboneka kuko mu gihembwe cy’ihinga gishize cya 2025A habonetse toni 10,161, naho muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2025 B hakaba hitezwe toni 10,800, bivuze ko hari n’ubwiyongere.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *