Watch Loading...
HomeOthers

Nyagatare : Abahinga umuceri barataka igihombo gikomeye batewe n’ibura ry’amazi

Abahinzi b’umuceri bibumbiye mu makoperative atatu akorera mu Kibaya cy’Umuvumba mu karere ka Nyagatare, batangaje ko batewe igihombo gikomeye kirenga toni 400 mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A, bitewe n’ibura ry’amazi ryatumye umuceri batuburaga utagera ku gihe cy’isarurwa.

Aba baturage bavuga ko urugomero rw’amazi rwa Karungeri bakoreshaga rwamaze imyaka 40 rutubahiriza inshingano zarwo zo kubika no gutanga amazi ahagije, by’umwihariko mu gice cya ruguru cy’Ikibaya cy’Umuvumba.

Umwe mu bahinzi yagize ati, “Amazi tubona ni make cyane, urugomero rwayatugemuriraga rwuzuyemo imicanga. Amazi bisa n’aho nta yo dufite, turahinga tugahomba ntitubone umusaruro.

“Iki gihembwe dusoje, umusaruro waragabanutse cyane kuko hari ubuso bugera hafi kuri hegitari 30 bwabuze amazi, ku buryo umusaruro wabaganutse mu buryo bugaragara.”

Abo bahinzi bagaragaje ko basaba inzego z’ubuhinzi gukora ibishoboka byose kugira ngo rugomero rwa Karungeri rusanzwe , kugira ngo bakomeze kubona amazi ahagije no kongera guhinga umuceri mu gihembwe cy’ihinga kizaza.

Aho bagize bati: “Nidukomeza kubona ibibazo by’amazi nk’ibi, tuzajya twihingira ibindi bihingwa bidakeneye amazi menshi, nk’uko byagenze kuri hegitari 30 za Koperative ya Coprimu, aho bamaze imyaka itanu bihingira ibigori kubera kubura amazi.”

Nyuma y’ibyo bibazo, Umuyobozi w’Ishami ryo Kuhira no Kubungabunga Ubutaka mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi, Hitayezu Jérôme, yatangaje ko urugomero rwa Karungeri rwamaze gukorerwa inyigo yo kurusana kandi rugiye kuvugururwa vuba.

Yavuze ko ibikorwa byo kuvugurura urugomero bizatangira mu gihe cya vuba, harimo n’ubwiyongere bw’umuyoboro wo kubika amazi, kugira ngo ibyo bihingwa byose bizakomeze kubona amazi ahagije.

Yagize ati, “Urwo rugomero turabizi rurashaje kandi rwamaze gukorerwa inyigo yo kurusana. Mu gihe kitarenze ukwezi ruraba rwatangiye kubakwa hacukurwemo n’undi muyoboro kugira ngo twunganire uhasanzwe twongere ingano y’amazi. Ubwo buso bwose butabonaga amazi buzabasha kuyabona.”

Ikibaya cy’Umuvumba cya ruguru, aho koperative eshatu zihinga, kibarirwamo hegitari 664, kandi bivugwa ko ubuhinzi bw’umuceri bukomeje kuba ingirakamaro mu iterambere ry’akarere ka Nyagatare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *