Nyabihu : umwe muri bane bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 6200 yacitse
Polisi y’u Rwanda yafatiye, abantu batatu muri bane bakekwaho kwinjiza mu Rwanda udupfunyika 6 200 tw’urumogi rurutse muri Repubulika Iharanira Demomarasi ya Congo, mu gihe umwe yatorotse.
Bafatiwe mu mudugudu wa Rubare, akagari ka Kareba mu murenge wa Jenda ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024.
Bavuga ko ibi biyobyabwenge bafatanywe bari babishyiriye abakiriya bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse mu bufatanye n’abaturage babatanzeho amakuru.
Yagize ati “Biturutse ku makuru yizewe twahawe n’abaturage ko ririya tsinda ryari rigizwe n’abantu bane, bamaze kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bashaka gukwirakwiza mu bakiriya babo, hateguwe ibikorwa byo kubafata, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha bitandukanye (ASOC) baza gufatira batatu mu mudugudu wa Rubare, umwe muri bo abasha gutoroka aracyashakishwa kugira ngo na we afatwe.”
Aba bantu barimo abagabo babiri n’umugore umwe, bafatiwe mu Mudugudu wa Rubare, mu Kagari ka Kareba mu Murenge wa Jenda.
Aba bantu bamaze gufatwa, bavuze ko ibi biyobyabwenge bafatanywe bari babishyiriye abakiliya bo mu Turere twa Rubavu na Nyabihu.
Bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Jenda kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe hagishakishwa uwatorotse n’abandi bakekwaho gufatanya na bo muri ibi bikorwa.
SP Karekezi yaburiye abakomeje gushakira amaramuko mu bikorwa binyuranyije n’amategeko ku bihano bibategereje.
Mu mategeko y’u Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge byo muri icyo cyiciro, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).