Nyabihu : abarokotse jenoside barataka ikibazo cy’inzu bubakiwe zenda kuzabagwaho

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Nyabihu barataka ikibazo cy’inzu n’imisarane bubakiwe byamaze gusaza ndetse bafite impungenge zuko bishobora kuzabagwaho niba ntagikozwe mu maguru mashya .

Aba barokotse batangaza ibi ni abo mu mudugudu wa Nyagafumberi ,Umurenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu aho basaba inzego zibifite mu nshingano kwihutisha ibikorwa byo kubasanira izi nzu n’ubwiherero ndetse ko bamwe kuri ubu bajya kubutira mu baturanyi .

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bemeza ko bubakiwe inzu nziza kandi zifite ubwiherero rusange ariko ngo kuri ubu ko byose byamaze gusaza haba inzu zatangiye gusaduka inkuta ndetse ko n’ubwiherero bwasenyutse ndetse imbere yabwo neza ko hahora ikidendezi cy’amazi muri bino bihe by’imvura ibi biri no mu bibagora ku bukoresha.

kurundi ruhande , ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko bwari buzi amakuru ajyanye n’ikibazo cy’inzu zabo zifite ikibazo ariko ngo ntago ibijyanye n’isenyuka ry’imisarane byo ntago bari babizi ngo gusa ngo bugiye kubiganira n’abo bireba kugirango bategure umuganda wo gusana izi nyubako nkuko Antoinette Mukandayisenga usanzwe ari Meya wa Nyabihu yabitangarije Imvaho Nshya .

Benshi muri bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe na muri uyu mudugudu w’icyitegererezo biganjemo abageze mu za bukuru .

Mu mwaka wa 2007 nibwo uyu mudugudu w’icyitegererezo watashywe ku mugaragaro ndetse icyo gihe utuzwamo imiryango y’abarokotse isaga 15 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *