Ntwari Fiacre yatandukanye n’ikipe ye; aho ashobora kwerekeza

Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Ntwari Fiacre, yamaze gutandukana n’ikipe ya kiniraga ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo nyuma yo kumara igihe atabona umwanya wo gukina.

Uyu musore yasinyiye Kaizer Chiefs mu mwaka wa 2024, ku 300$ avuye mu ikipe ya TS Galaxy nyuma yo kwitwara neza ari kumwe n’umutoza Greg Etafia , ikipe yari yagezemo mu mwaka wa 2023.

Mu butumwa yanyujije ku mbugankoranyambaga ze mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere wa tariki 26 Gicurasi 2025, Yagize Ati: “Umwaka mwiza w’amasomo meza mu buzima, ndashima buri wese twabanye byari iby’agaciro . Imana yakoze ibi n’ibindi izabikora.”

Uyu musore yari amaze iminsi avugwa kwerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa cyangwa Saudi Arabia, bivugwa ko bizagirwamo uruhare n’umutoza Adel Amrouche cyane ko mu minsi ishize aganira n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa ‘FAR Post’ yavuze ko yababajwe n’imyitwarire ye yemeza ko ari kumufasha gushaka indi kipe yatuma agaruka ku rwego rwiza.

Ntwari Fiacre, yagize umwaka utari mwiza muri Kaizer Chiefs dore ko asohotse muri iyi kipe asigaye ari umuzamu wa gatatu, yakinnye imikino irindwi yinjizwa ibitego 11.

Mbere yo kwerekeza hanze y’u Rwanda, Ntwari Fiacre w’imyaka 25 yakiniye: Intare FC , APR FC , Marines FC ndetse na AS Kigali yavuyemo yerekeza hanze y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *