Ntibemera guterwa amaraso kwa muganga; ibintu 10 bitangaje utari uzi ku idini ry’Abahamya ba Yehova
ICYITONDERWA: Iyi nkuru ntigamije kuvana abantu mu myemerere yabo cyangwa se kwibasira imyemerere runaka, ahubwo ni ukungurana ubumenyi ku bintu binyuranye!
Ivuka ry’idini ry’Abahamya ba Yeho ryatangiye mu kinyejana cya 19 muri Leza Zunze Ubumwe z’Abanyamerika , ritangizwa n’istinda rito ry’Abigishwa ba Bibiliya babaga hafi y’umugi wa Pittsburgh, muri leta ya Pennsylvania bakaba bari bayobowe na Charles Taze Russell akaba ari nawe ufatwa nk’uwashinze iri dini.
Dore ibintu 10 by’ingenzi wamenya ku Bahamya ba Yehova
1.Abahamya ba Yehova bemera ko ariryo dini ryonyine ry’ukuri, bagira bati “Abantu baha idini agaciro, bagombye kumva ko idini bahisemo ari ryo ryemerwa n’Imana na Yesu. Bitabaye ibyo se, baba barikoramo iki?”
2.Ntibakoresha bibiriya zisanzwe ahubwa bafite iyabo yitwa Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, kuko ngo ikoresha izina ry’Imana, ikaba ihuje n’ukuri kandi ikaba yumvikana.
3.Ntibemera guterwa amaraso no kuyatanga gusa bemera gukingirwa ariko nk’umwanzuro w’umuntu ku giti cye , Bati “Icyo ni ikibazo cyo mu rwego rw’idini, aho kuba ikibazo kirebana n’ubuvuzi. Isezerano rya Kera n’Isezerano rishya birimo amategeko yumvikana neza avuga ko tugomba kwirinda amaraso (Intangiriro 9:4; Abalewi 17:10; Gutegeka kwa Kabiri 12:23; Ibyakozwe 15:28, 29). Nanone, Imana ibona ko amaraso agereranya ubuzima bw’umuntu (Abalewi 17:14).”
4. Abahamya ba Yehova ntibemera ko Imana yaremye ibintu mu minsi 6 y’amasaha 24, Abahamya ba Yehova bemera ko Imana yaremye ibintu byose. Icyakora ntibemera ko yabiremye mu minsi 6 y’amasaha 24.
5.Ntibashobora kwifatanya nabo badahuje imyemerere , “Ntabwo twifatanya mu bikorwa bihuza amatorero, ngo tube twakwifatanya n’abo tudahuje imyizerere mu bikorwa byo gusenga.”
6.Ntibatora kandi ntibatorwa ku myanya ya politiki, “Kuba Abahamya ba Yehova bativanga muri politiki babiterwa n’imyizerere yabo ishingiye kuri Bibiliya. “Dukurikiza urugero rwa Yesu kuko na we yanze kuba umutegetsi” (Yohana 6:15).
7.Ntibajya mu gisirikare, Urugero rwiza n’imugihugu cya Korea y’Epfo amakuru avuga ko kuva mu mwaka wa 1950 muri iki gihugu hamaze gufungwa abahamya ba Yehova barenga hafi ku 20,000 kubera kwanga kujya mu myitozo y’agisirikare ihabwa abene gihugu b’iki gihugu.
8.Abahamya ba Yehova ntibatanga icyacumi , “Abahamya ba Yehova ntibatanga icya cumi. Umurimo wacu ushyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake.”
9.Abahamya ba Yehova ntibizihiza Noheli na Pasika, ”Yesu yadutegetse kwizihiza urupfu rwe; si izuka rye” bisobanuye ko bumva ko ntampamvu yo kwizihiza izuka(Pasika) cyangwa ivuka(Noheli) rya Yezu/Yesu.
10.Abahamya ba Yehova ntibemera ko Yezu/Yesu ashobora byose , “Icyakora, twemera ibyo Yesu yavuze agira ati ‘Data aranduta’ (Yohana 14:28). Ubwo rero, ntidusenga Yesu kandi ntitwemera ko ari Imana Ishoborabyose.”
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?