HomePolitics

Ntekereza ko DR.Congo itazigera itsinda M23 : umuyobozi mu ishyaka rya Donald Trump

Umunyabanga nshinga amategeko w’umunyamerika w’ishyaka ryo ku ruhande rwa Trump, Ronny Jackson ukubutse i Kinshasa, i Kampala, i Bujumbura n’i Kigali yabwiye Abanyamerika ko atekereza no Kinshasa idafite ubushobozi bwo gutsinda, igakura M23 mu bice yafashe.

Ibi yabivuze ubwo yari ari kumwe na bagenzi be bagize kongere ya leta zunze ubumwe za Amerika.

Ati : ”M23, yaba ifashwa n’u Rwanda cyangwa rutayifasha, kuri ubu ni ntayegayezwa muri turiyariya duce. Ikora ibyo ishaka kandi ingabo za RDC ntiziyigabaho ibitero byayisubiza inyuma. Zirayihunga cyangwa se rimwe na rimwe zagashyira intwaro hasi zikayiyungaho.”

Asa nkushinja ibihugu bituranyi bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ronny yavuzeko kuba ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, ndeste n’uburundi byungukira mu mutekano mume uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati ‘Tuzi ko Uganda ihakura amabuye y’agaciro. U Rwanda na rwo ni uko. Kimwe n’u Burundi. Buri wese arabikora kandi nta wuteze kubimubuza.’

Gusa perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’abandi batari bake ntibahwema kuvusha ko ibihugu byiyita ibikomeye aribyo biteza ndetse bikanungukira mu mutekano muke urangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu munyapolikite akaba n’umwe mubavuga rikijyana mu ishyaka ry’abarepubulika ribarizwamo perezida Donald trump, yakomoje kumateka yabantu bavuga ikinyarwanda babakongomani, ndetse n’abandi bavuga urwo rurimi bari mubindi bihugu byegereye urwanda.

Aho yavuze ati ”Nemera ko nsobanukiwe neza ko hari abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC batemerwa nk’Abanyekongo, kandi bitewe ahari n’uko kariya gace kahoze ari ak’u Rwanda mbere y’uko imipaka ikatagurwa.

Gusa, muri Uganda naho hari igice kinini cyahoze ari icy’u Rwanda. Ariko nyuma y’ikatwa ry’imipaka abatuye icyo gice babaye Abanyayuganda, ni ko bafatwa. Mu gihe muri RDC atari ko byagenze, kandi ntekereza ko uwo ari umwe mu mizi y’ikibazo.

“Nimugihe benshi bibaza aho ihagaze muri kino kibazo, aho rimwe igaragara ifatira bamwe mubayobizi b’u Rwanda ibihano, ikongera ikagaragara inenga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *