Ntago abahatanira gutwara Premier League banyerera nka Cucurella : Enzo Maresca
Enzo Maresca utoza ikipe ya Chelsea yatangaje ko iyi ikipe iri gukora ibirenze ibyo yari itegerejweho ndetse kandi ko adateganya kuba yajya mu makipe ahatanira gutwara Premier League kuko ngo amakipe ashaka iki gikombe ntanyerera nka Marc Cucurella waraye ukoze amakosa yavuyemo ibitego bibiri iyi kipe yatsinzwe mu mukino yaraye itsinzemo Tottenham ibitego 4-3.
Ku cyumweru, ikipe ya Chelsea ikunze gutazirwa akazina ‘The Blues’ yatsinze ikipe ya Tottenham ibitego 4-3 , iyiturutse inyuma y’ibitego bibiri bari byari byatewe n’amakosa yisubiragamo yo kunyerera k’umunya – Esipanye witwa Marc Cucurella Saseta agahita akataza umupira maze abarimo umunya – Suwede Deajan Dejan Kulusevski na Son Heung-min bahita bakosora neza aya makosa batsindira Spurs ibitego bibiri mu minota 15 ya mbere y’umukino .
Gusa Magingo aya iyi kipe ni iya kabiri, barushwa amanota ane gusa na Liverpool iyoboye uru rutonde ,nubwo bafite umukino w’ikirarane nyuma yuko urugendo rwo ku wa gatandatu bagombaga gusura ikipe ya Everton rwasubitswe kubera inkubi y’umuyaga yiswe Darragh ikomeje guca ibiti n’amabuye muri kariya gace.
- Izindi nkuru wasoma
- EAC forces met in Rwanda for a three-day meeting
- Marina yerekanye icyatumye asiba indirimbo yari afitanye na Yampano
- Mutesi Scovia yasabye Leta gushyiraho abajyanama b’ubuzima bakiri bato mu rwego kugabanya SIDA
- Rwanda Music Billboard :TOMBE ya Element yaruyoboye naho Kavu Music , Olimah , Anne Marie na Ariel Wayz baca uduhigo
- Ikipe yakekwagaho kugurisha imikino yagabweho igitero n’abagizi ba nabi igihe yari mu myitozo
Nyuma yo gutsinda Spurs mu buryo butangaje Maresca yagize ati: “Turi imbere y’ibyo nari niteze ,ukurikije uburyo dukina ku mupira, no hanze y’umupira ibi bijyana n’umusaruro uvamo .”
Uyu mutaliyani yongeye gushimangira ko atumva Chelsea uburyo abasesenguzi bemeza ko yiteguye guhatanira igikombe kandi we ntabyo abona hafi aha.
Yongeyeho ati: “Arsenal, ManchesterCity na Liverpool birashoboka ko batanyerera – nkuko Cucurella yabigenje, ndetse akaza kwisama yasandaye nyuma yo guhindura inkweto amaze gutanga ibitego bibiri byose “
“Mu byukuri, ntabwo twiteguye. Turi kure cyane y’aya makipe, gusa ariko twe twibanda kandi tugerageza kuzamura ikipe ku munsi ku munsi ndetse n’umukino ku mukino.

Maresca yabaye umutoza wa Chelsea mu mpeshyi y’uyu mwaka turi kugana ku musozo nyuma yuko uwamubanjirije Mauricio Pochettino ateretse abanya Londres ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwa shampiyona yo mu mwaka w’imikino ushize ariko akaza gutandukana n’iyi kipe ku bwumvikane bw’impande zombi .