Ntacyo u Rwanda rwakigira kuri DRC mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu : Ambasaderi Ngango
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024 ,Ngango James usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda i Genève mu Busuwisi yatangarije abarimo Patrick Muyaya uvugira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko igihugu cye nta kintu na kimwe gifite cyakigirwaho n’u Rwanda mu bijyanye n’amahame y’uyubahirizwa ry’ikiremwamuntu .
Inkomyi y’ibi yaturutse ubwo aba banyacyuhabiro bari kanama kigaga ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi kazwi nka UPR (Universal Periodic Review) ndetse ubwo yari abajijwe , Patrick Muyaya mu kwisobanura kwe yasaga nkushaka kwerekana ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana ndetse ari nayo mpamvu nyamukuru yo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC.
Patrick Muyaya yanahamirije aka kanama ko ibibazo by’umutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bw’iki gihugu ari byo pfundo ry’ihonyorwa ndetse no kurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu muri iki gihugu , kandi ko cyatewe n’u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23 basanzwe bafatanya mu bikorwa byo guhungubanya umutekano n’ituze rya DRC.
Aho Muyaya yagize ati : “Ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC ni ryo zingiro ryo kurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu. Mu birebana n’abana, mu mirwano amashuri agabwaho ibitero n’ingabo z’u Rwanda n’umutwe wa M23.”
Ambasaderi Ngango mu gusubiza abari muri aka nama ndetse no gukuraho igisa n’urwitwazo rwa Muyaya yavuze ko ibyo DRC yegeka ku Rwanda ari ibigamije gukinga mu maso y’isi kugirango itabona amakosa ndetse n’imiyoborere mibi irangwa muri kiriya gihugu .
Aho yagize ati : “Turasaba ko mwazasura ku rubuga, mukirebera, mukaniyumvira izo nkuru zahishwe. Ntabwo ari ibanga, ikibazo cy’umutekano muke cya RDC gishinze imizi mu mateka y’ubukoloni ya RDC n’u Rwanda ubwo Afurika yacibwagamo imipaka.
“Birazwi ku Isi ko iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ridasuzuma ku ruhande rw’u Rwanda. Ariko twagaragaje ikibazo gikomeye cyane cyane icy’abana.”
Ibi babaye nyuma y’igihe kitagera mu masaha mirongo irindwi n’ane inzobere mu by’umutekano n’igisirikare zo ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya DR Congo n’u Rwanda zemeje umushinga w’ibigomba gukorwa mu kugera ku mahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru bya Angola.
Izi nzobere zigizwe n’abakuru b’ubutasi bwa gisirikare bw’impande zombi zahuye mu mpera z’icyumweru gishize ziga kandi zemeza inyandiko bise “Proposed Concept of Operations” (CONOPS) bahawe na Angola nk’umuhuza.
Muri Kanama uyu mwaka ,Perezida João Lourenço yahaye ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi ‘umushinga wageza ku mahoro arambye’ ari na wo ibiganiro bya Luanda bishingiyeho.
Inyandiko inzobere za gisirikare z’ibihugu byombi ubu zemeje igizwe n’ibyo impande zombi zemeye gukora mu gushyira mu ngiro uwo mugambi wa Angola, nubwo ibyo bemeye bitatangajwe mu buryo burambuye.
DR.Congo yakunze kugaragaza ko u Rwanda rugira uruhare mu mutekano muke mu Burasirazuba bw’iki Gihugu ariko u Rwanda rukavuga ko nta ruhare urwo ari rwo rwose rutabifitemo, kuko umuzi w’iki kibazo uri mu mateka yo hambere aho igice kimwe cya Congo gituweho n’abanye Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakorerwa ibikorwa by’ubwicanyi ndetse bakavanwa no mu byabo.
Aba Banyecongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bafashe icyemezo cyo kwirwanaho aribwo bashinze umutwe wa M23 kugira ngo badakomeza kwicwa no gukorerwa ibikorwa by’irondabwoko kuko ari abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Amahanga yamaganye ubwicanyi bukorerwa aba Banyecongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda basaba iki gihugu kugarura ituze n’umutekano kuko ubwo bwicanyi bakorerwaga buramutse budahagaritswe bwabyara jonoside.
U Rwanda rwo ruvuga ko nk’Igihugu cy’abaturanyi ruzakomeza gushakisha umuti urambye mu nzira z’amahoro.