FootballHomeSports

Nta wundi rutahizamu dukeneye : Mikel arteta [Ubusesenguzi]

Umunya- Esipanye utoza Arsenal witwa Mikel Arteta yatangaje ko nta gahunda afite yo kujya kugura abandi bakinnyi bakina nka rutahizamu nubwo ikipe bigaragara ko ifite iki kibazo nyuma yo kunganya na Everton ubusa ku busa bahushije uburyo bugana mu izamu 13 .

Ifirimbi ya nyuma y’umwongereza Craig Pawson waraye usifuye umukino wa Arsenal na Everton yahuriranye n’urusaku rw’abafana b’ikipe ya Arsenal bakwenagamo abakinnyi babo nyuma yo gutakaza andi manota abiri imbere ya Everton banamaze guhusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo igitego  ariko ntibibakundire .

Ikipe ya Arsenal mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yari yakiriyemo ikipe ya Everton yo itari iherutse mu kibuga kuko hafi ibyumweru bibiri yari ibimaze nyuma yuko itegeze ikina umukino yari ifitanye na Liverpool bikavamo ko usubikwa yari yagiye gusura ikipe ya Arsenal mu murwa mukuru wa Londres .

Abasore ba Mikel Arteta bamaze kwigaragaza  ku rwego rwo hejuru ndetse no kureberwa mu ndererwamo y’amakipe ashaka igikombe  nyuma yo kugerekana na Manchester City hafi muri shampiyona ebyiri ziheruka  ariko bakabarushaho amanota make ndetse nubu  bakaba barimo gukina kugirango  bafate ikipe ya Liverpool, yaraye inganyije na Fulham ibitego 2-2 na kuri Anfield.

Gusa icyatunguranye nuko iyi ikipe yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda igitego ariko bikarangira babupfushije ubusa .

Ari mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino , umunya -Esipanye utoza ikipe ya Arsenal witwa Mikel Arteta yashimangiye ko barushije iyi ikipe mu mudiho no mu mashyi  bijyanye nuko bateye amashoti agana mu izamu agara kuri cumi n’atatu ndetse bakanahanahana umupira ku ijanisha rya mirongo irindwi na gatatu ku ijana gusa ariko yashimangiye ko bananiwe gusenya urukuta rw’umurongo w’abinyuma b’ikipe ya Everton .

Aho yagize ati ; “Nababajwe no kudatsinda uyu mukino.Niba hari ikipe imwe yari ikwiye gutsinda kandi byinshi ni Arsenal.

“Gusa ntacyo twatanze – mu mashoti yose twateye nta rimwe ryinjiye mu izamu, twayoboye umukino, ntitwabemerera gukina ibintu byabo, nta mipira y’imitekano batubonyeho ndetse n’uburyo twakagamo byari  ibyo hejuru  cyane.

“Twabonye  amahirwe menshi yo gutsinda gusa ntitwabikoze . Sinshobora gusaba byinshi ku bahungu usibye gushyira umupira mu rushundura. Ibyo gushaka abandi ba rutahizamu tugomba kubishyira kure.”

Uko Arsenal yabaga ihagaze mu buryo bw’ubusatirizi nyuma  y’imikino 16 ya shampiyona  mu myaka itatu ishize

DIALY BOX REPORTS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *