Nta kindi gihugu kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bubikorera u Rwanda ~ Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yerekanye ko u Rwanda rumaze imyaka 109 rusenywe n’u Bubiligi ndetse n’ubu bugikomeza kurugendaho.

Minisitiri Bizimana yabigarutseho mu isuzuma ry’amateka yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uri kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Minisitiri Dr Bizimana  avuga ku ruhare rw’u Bubiligi mu gusenya u Rwanda yemeje ko isuzuma ry’amateka ryerekana ko nta gihugu na kimwe ku Isi, kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bubikorera u Rwanda.

Aho yagize ati : “Nta gihugu kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bumaze igihe bubikorera u Rwanda kuva bwarukoroniza.

“Kuva muri Nyakanga 1994, Ububiligi nicyo gihugu mu burayi gikorerwamo ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugoreka amateka yayo ntankurikizi, nyamara ntawushobora gutinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi ngo bimugwe amahoro kandi Jenoside ari zimwe mu rwego rw’amategeko kuburyo n’ibyaba byo kuyipfobya bigomba gufatwa kimwe.”

Dr. Bizimana Jean Damascène,kandi yanavuze ko byatangiye kuva mu 1916 ubwo u Bubiligi, u Budage n’u Bwongereza byumvikanaga kugabana imbibi z’u Rwanda zari zaraguwe n’abami; Ruganzu II Ndoli, hagati ya 1600 na 1623 na Kigeli II Nyamuheshera hagati ya 1648 na 1692, bageza u Rwanda muri Teritwari za Masisi, Rutshuru n’ahandi.

Imyaka 31 irashize Abatutsi bakorewe Jenoside mu Rwanda, iteguwe na Leta ya Habyarimana n’abafatanyabikorwa bayo bibumbiye mu gatsiko kiyitaga HUTU PAWA.

 Iyi yaje ari rurangiza isoza izindi zakozwe mu Ugushyingo 1959, Ukuboza 1963 ,Gashyantare 1973, Kibilira Ukwakira 1990, Murambi ya Byumba Ukwakira 1990 na Ugushyingo 1991, Mutara Ukuboza 1990, Komini nyinshi za Gisenyi na Ruhengeri hagati ya 1990 na 1993: Mukingo, Kinigi. Nkuli, Kidaho, Gatonde, Cyeru, Mutura, Giciye, Kayove, Kibilira, Karagi, Rwerere n’ahandi .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *