Nta busobanuro Abadipolomate b’u Rwanda bagomba guha ububiligi : Amb . Nduhungirehe
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda , Amb . Olivier Nduhungirehe yatangaje ko abadipolomate b’u Rwanda bakoreraga mu Bubiligi batari bwigere batanga ibisobanuro kuri iki gihugu nyuma yuko impande zombi zitangaje ko zicanye umubano ku munsi wejo .
Nduhungirehe yatangaje aya magambo nyuma y’igisubizo cya mugenzi we w’UBubiligi , Bwana Maxime Prevot wavuze ko leta ya Buruseli igomba gusaba ibisobanuro bihagije kuri uyu mwanzuro wafashwe n’u Rwanda kandi ko igihugu cye nacyo cyigomba guhita gifata indi myanzuro nk’iyi .
Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa X , Nduhungirehe yemeje ko guhagarika umubano na leta y’Ububiligi bihita bisobanura ko ambasade y’u Rwanda yakoreraga i Buruseli ihita ifungwa ndetse n’abadipolomate bakoreragamo bagasabwa gusubira i Kigali mu masaha atarenze 48 gusa hatitawe ku byo kujya gutanga ibisobanuro bindi ku Bubiligi .
Mu itangazo rigenewe itangazamakuru , Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda yashyize ahagaragara ku munsi wo ku wa mbere tariki ya 17 Werurwe ryagaragazaga ko u Rwanda rwafashe iki cyemezo rushingiye ku mpamvu nyinshi zirimo iz’uko Ububiligi bushaka kugererageza kongera kugarura uburiganya bw’abakoloni .
U Rwanda kandi rukomeza rushinja igihugu cy’Ububiligi cyahoze cyirukoloniza gufata uruhande mu ntambara iri kugenda ifata isura y’akarere kose iri kubera mu burasirazuba bwa DRC aho FADRC ishyamiranyemo na M23 ndetse no gukangurira imiryango mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano bwifashishije ibinyoma .