Niyonkuru Yannick uzwi nka ‘killaman’ yatangaje amakuru mashya kuri YouTube channel ze 4 zimaze iminsi zaribwe
Umukinnyi w’azafilimi nyarwanda akaba n’umushoramari muri urwo ruganda Niyonkuru Yannick uzwi nka “killaman_major_daddy” yatangaje ko Shene ze za YouTube zari zaribwe uko ari Enye zamaze gusubira mu mabokoye.
Kuri uyu wa Gatandatu itariki ya 22 Wururwe 2025 , nibwo Killaman yatangaje ko Shene ze zose zibwe, ariko hakaba hari gukorwa ibishoboka byose kugirango zigarurwe. yagize Ati “Batwaye shene zose ubu nta n’imwe iriho, kugeza ubu turi kurwana no kureba ko zakongera kugaruka nubwo bitoroshye kuko bambwiye ko bishobora gutwara iminsi itanu. Ubu nahise mfungura ako ngiye kuba nkoresha kuko sinafunga amaboko ngo ni uko nahemukiwe.”
Ibyo kuba Shene ze zagarutse yabitangaje mu gitondo cyo kuri iki Cyamweru cya tariki 23 Werurwe 2025, abicishije ku mbugankoranyambaga ze aho yagize Ati “Umuntu wese wafashe umwanya agasenga Imana imwishimire mwakoze cyane, ndetse ndanashimira DC Clement wakoze akazi katoroshye, ubu sasa reka hashye guhere ejo nzatangira kubaha imizigo(Filimi).”
Uyu mushabitsi mu ruganda rwa Sinema rw’u Rwanda ni umwe mu bamaze kugira izina rinini muri uru ruganda, aho usibye gukina Filimi akanaziyobora (Directing), yahaye akazi n’abantu benshi ndetse anatuma amazina yabo amenyekana.
Nubwo bimeze bityo n’ubundi uyu mushabitsi amaze iminsi ataka ikibazo cy’ubukene avuga ko yatewe n’ibihombo yagize mu mishinga ye, gusa akumvikana avuga ko ibyo yakoze bizakomeza ku muherekeza ndetse bikanamukomeza ntacike intege.
Bamwe mu bakurikira imbugankoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru bavuga ko ibi bishobora kuba ari ukubeshya ibizwi muri iki gihe nka “Prank” dore ko muri iki gihe biri gukoreshwa na benshi mu gihe hari umushinga bagiye gushyira hanze.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?