Nta gihe kinini gishize i Vatikani, mu murwa mukuru w’ubutegetsi bwa kiliziya Gatolika hamenyekanye inkuru yemeza urupfu rwa Papa Francis, witabye Imana azize uburwayi.
Mu nkuru Daily-box yaguteguriye uyu munsi tugiye kukugezaho bamwe mu bakaridinal bahabwa amahirwe yo kuba basimbura Papa Francis ku mwanya wo kuyobora kiliziya Gatolika.
Amateka n’ubuzima bwabo
Ubusanzwe uyu mugabo yitwa Jorge Mario Bergoglio, nk’amazina yahawe n’ababyeyi be. Papa Francis yavutse ku italiki 17, Ukuboza 1936, ndetse aza kwitaba Imana ku wa 21, Mata 2025, uyu yitabye Imana ariwe wafatwaga nk’ukuriye ubuyobozi bwose bwa kiliziya Gatolika ku isi.
Incamake y’ubuzima bwe
Papa Francis yavukiye mu gace ka Flores, ho mu murwa mukuru w’igihugu cya Arijantina, Buenos Aires, ni umugabo uzwiho kwicisha bugufi ndetse no kugira ubuntu. Uyu mukambwe yatangiye imirimo y’ubupapa ku italiki ya 13 Werurwe 2013,ubwo yari asimmbuye Papa Benedict wa (XVI), ndetse buza kurangira taliki ya 21, Mata 2025, ubwo byemezwaga ko yamaze kuva ku isi. Ku ngoma ya Papa Francis niho hagaragaye uduhigo tutari tumenyerewe ku bandi bayobozi bamubanjirije.
Tumwe mu duhigo uyu yari yihariyeho ni nko kuba ari we mupapa wa mbere uturuka mu muryango w’abapadiri b’abayezuwiti, niwe mupapa wambere kandi uturuka mu bihugu bya Amerika y’abalatino, uyu mugabo kandi niwe wa mbere ubaye Papa ariko akaba aturuka mu gice cy’epfo muri bibiri bigize isi, agahigo ka nyuma uyu mugabo afite n’ubwo atakihariyeho ni ako kuba ari we mupapa wabashije kujya ku buyobozi bwa kiliziya ataravukiye cyangwa ngo akurire ku mugabane w’Uburayi, ibintu byaherukaga mu kinyejana cya 8 ku ngoma ya Papa Gereguwari wa (II) we waturukaga mu gihugu cya Siriya, ho ku mugabane w’Aziya.
Nkuko twabiguteguje mu ntangiriro z’iyi nkuru, twagusezeranyije ko tukugezaho amwe mu makuru avuga ku bakaridinali bashobora kuba basimbura Papa Francis.
Nyuma yo kwemezwa n’inama yahuje abayobozi bo hejuru muri Kiliziya Gatolika ko amatora y’umusimbura wa Papa agomba gutangira ku italiki ya 7 Gicurasi uyu mwaka. Ibyo byahise bituma dushaka abakaridinali batanu bashobora gusimbura Papa.
- Ku mwanya wa mbere turahasanga umutaliyano Karidinali Pietro Parolini, n’ubundi uyu, niwe wari ushinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga i Vatikani. Uyu mugabo azwiho kuba aharanira ukwishyira ukizana ndetse no guha agaciro buri umwe atitaye ku mategeko ya kiliziya Gatolika.

- Ku mwanya wa kabiri hariho umukongomani Karidinali Fridolin Ambongo Besungu. Uyu amaze imyaka irenga 7 ariwe musenyeri mukuru wa Kinshasa ho mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Karidinali Ambongo azwiho kugira ibitekerezo bisigasira imico ya kera ndetse akaba azwiho kurwanya yivuye inyuma icyo ari cyo cyose kijyanye n’ubutinganyi.

- Ku mwanya wa Gatatu turasangayo umunyafilipine Karidinali Luis Antonio Gokim Tagle. Uyu mugabo afatwa nk’ufite ibitekerezo byo hagati na hagati bishingiye ku cyo katolika ivuga. Bakunze kumwita Francis wo muri Aziya ahanini bashingiye ku kuba afite ibitekerezo bisa nk’ibya Papa Francis. Aramutse atowe yahita aba Papa wa mbere ukomoka ku mugabane wa Aziya.

- Ku mwanya wa Kane turasangayo Karidinali Angelo Scola, ukomoka mu Butaliyani. Nubwo bizwi na benshi ko umukaridinali urengeje imyaka 80 atemerewe gutora, ibyo siko bimeze kuri Karidinali Scola w’imyaka 83, kuko ateganywa gutorwa nyuma yo gutangaza ko azasohora igitabo kivuga ku Busaza. Icyo gitabo kikaba cyaranditswemo amwe mu magambo ya Papa Francis uherutse gutabaruka.

- Ku mwanya wa Gatanu ari nawo dusorezaho turasangayo umunya-Canada Karidinali Mariko Ouelletti. Uyu we icyo yihariyeho nuko yabonetse inshuro zirenga 2, nk’ugomba gusimbura Papa. Uyu mukambwe azwiho kuba ashyigikira ibitekerezo bya kera ndetse akanyuzamo akajyana n’iby’igihe tugezemo, ndetse akarusho ni uko uyu azwiho kuba arwanya ndetse akanamaganira kure ibijyanye no gushakana mu bihayimana.
