Nigeria yahagaritse icurangwa ry’indirimbo ivuga imiyoborere mibi ya perezida Tinubu

Guverinoma ya Nijeriya yategetse  ibitangazamakuru byose bikorera ku butaka bw’iki gihugu guhagarika gucuranga indirimbo yiswe ‘Bwira papa’ yumvikanamo ,amagambo anenga imiyoborere ya perezida Tinubu  Bola

Muri iyi ndirimbo y’umuhanzi Eedris Abdulkareem yumvikanamo amagambo yamagana Perezida Bola Tinubu anasaba umuhungu we witwa Seyi Tinubu, kumenyesha se ko abantu bari  gupfa kubera inzara n’umutekano muke ukomeje kurangwa muri iki gihugu gituwe n’abantu benshi ku mugabane w’Afurika.

Mu ibaruwa yandikiwe amateleviziyo n’amaradiyo yose akorera muri iki gihugu,  Komisiyo ya Nigeria ishinzwe itangazamakuru (NBC), isanzwe inatanga impushya zo gukora ku binyamakuru byose byo muri iki gihugu  yategetse ko iyi ndirimbo  itakongera gucurangwa, avuga ko inyuranyije n’amategeko agenga igihugu.

NBC yavuze ko isanga iyi ndirimbo yiswe ‘Bwira  Papa wawe ’ amagambo menshi adakwiye kandi atemewe inongeraho ko itubahirije amahame rusange mbwirizamuco .

Iyi ndirimbo yasohotse mu ntangiriro z’iki cyumweru, yitabiriwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Nijeriya kandi yateje impaka ku bijyanye n’ubukungu n’umutekano muri iki gihugu.

Tinubu amaze kuba perezida muri Gicurasi 2023, yashyizeho amavugurura y’ubukungu yakunze gutungwa agatoki mu byongereye ikiguzi cy’ubuzima muri iki gihugu .

Muri ayo harimo guhagarika nkunganire  ya leta kuri lisansi no ku biciro by’ingendo yari imaze igihe kinini igabanya ibiciro bya peteroli, ariko we yemeje  ko guverinoma itagishoboye kuyitanga.

Noneho ibi biciro bya lisansi  byazamutse cyane byagira ingaruka ku bukungu busigaye.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *