Guverinoma ya Nijeriya yategetse ibitangazamakuru byose bikorera ku butaka bw’iki gihugu guhagarika gucuranga indirimbo yiswe ‘Bwira papa’ yumvikanamo ,amagambo anenga imiyoborere ya perezida Tinubu Bola
Muri iyi ndirimbo y’umuhanzi Eedris Abdulkareem yumvikanamo amagambo yamagana Perezida Bola Tinubu anasaba umuhungu we witwa Seyi Tinubu, kumenyesha se ko abantu bari gupfa kubera inzara n’umutekano muke ukomeje kurangwa muri iki gihugu gituwe n’abantu benshi ku mugabane w’Afurika.
Mu ibaruwa yandikiwe amateleviziyo n’amaradiyo yose akorera muri iki gihugu, Komisiyo ya Nigeria ishinzwe itangazamakuru (NBC), isanzwe inatanga impushya zo gukora ku binyamakuru byose byo muri iki gihugu yategetse ko iyi ndirimbo itakongera gucurangwa, avuga ko inyuranyije n’amategeko agenga igihugu.
NBC yavuze ko isanga iyi ndirimbo yiswe ‘Bwira Papa wawe ’ amagambo menshi adakwiye kandi atemewe inongeraho ko itubahirije amahame rusange mbwirizamuco .
Iyi ndirimbo yasohotse mu ntangiriro z’iki cyumweru, yitabiriwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Nijeriya kandi yateje impaka ku bijyanye n’ubukungu n’umutekano muri iki gihugu.
Tinubu amaze kuba perezida muri Gicurasi 2023, yashyizeho amavugurura y’ubukungu yakunze gutungwa agatoki mu byongereye ikiguzi cy’ubuzima muri iki gihugu .
Muri ayo harimo guhagarika nkunganire ya leta kuri lisansi no ku biciro by’ingendo yari imaze igihe kinini igabanya ibiciro bya peteroli, ariko we yemeje ko guverinoma itagishoboye kuyitanga.
Noneho ibi biciro bya lisansi byazamutse cyane byagira ingaruka ku bukungu busigaye.