
Ikigo cya Nigeria gishinzwe kwemeza imiti (NAFDAC) cyaburiye abantu kutagura ibicuruzwa by'”igitangaza” bikorwa n’itorero rya gikristu ry’umuvugabutumwa ubwiriza no kuri televiziyo, Jeremiah Fufeyin.
Itangazo ry’ikigo NAFDAC ryanavuze ko itorero Christ Mercyland Deliverance Ministry ry’umuvugabutumwa Fufeyin ririmo kugurisha ibyo bicuruzwa nubwo nta ruhushya ryabiherewe n’icyo kigo.cyavuze ko ibyo bicuruzwa – bifite amazina arimo nk'”amazi y’igitangaza” n'”amazi y’uruzi rwa Yorudani” – bivugwa ko bifite ububasha bw'”ububeshyi” bwo gukiza, nk’ubushobozi bwo gukiza abagore ubugumba.
Kurundi ruhande Iryo torero ryasubije ikigo NAFDAC rivuga ko “rikurikiza amategeko” ndetse ko rimaze igihe rikoresha “ibintu by’umwuka [bya roho] mu kugaragaza imyemerere y’umwuka” yaryo.Ikigo NAFDAC cyavuze ko cyatangiye gukora iperereza kuri ibyo bicuruzwa nyuma yo kwakira ibirego by’abaturage.
Cyanavuze ko ibyo bicuruzwa birenga ku mabwiriza yo kwemezwa kandi ko itorero rya Fufeyin “ryanze gukorana n’iperereza”.Iryo torero ryahakanye icyo kirego. Ryavuze ko ryavuganye n’ikigo NAFDAC binyuze mu ibaruwa.
Risanzwe rifite abakurikira ubutumwa bwaryo ku rubuga rwa YouTube babarirwa mu bihumbi amagana, ndetse rirakurikirwa cyane no ku mbuga nkoranyambaga.Muri iryo tangazo ryo ku cyumweru, itorero Christ Mercyland Deliverance Ministry ryongeyeho ko mu mikorere yaryo rikurikiza amategeko ya Nigeria, yemera ubwisanzure bw’amadini nta kwivanga (kw’uwo ari we wese).
Muri Nigeria, ni ibintu bisanzwe ku babwirizabutumwa nka Fufeyin kugurisha ibicuruzwa bavuga ko bivura indwara.Urugero, uwahoze ari umubwirizabutumwa kuri televiziyo wapfuye, TB Joshua, yacuruzaga “amazi yasizwe amavuta”, yamamazwaga ko afite ubushobozi bwo gukiza.