Nigeria izabona asaga miliyoni imwe y’amadorali nitwara igikombe cy’Afurika

Ikipe y’igihugu ya Nigeria yabwiwe ko izacakira akabakaba hafi miliyoni y’idorali igihe yatwara igikombe cy’Afurika cy’abagore 2024, giteganyijwe gutangira uyu munsi mu gihugu cya Morocco.

Ishyirahamwe rirebera inyungu za ruhago muri Afurika (CAF) ryamaze gutangaza ko ryazamuye ibihembo byatangwaga mu gikombe cy’Afurika cy’abagore ho izamuka rya 100%, ku bihembo byose.

Ibi bikaba bivuze ko mu gihe ikipe y’igihugu ya Nigeria yatwara iki gikombe yahita ibona ahwanye na miliyari imwe n’igice mu Manaira akoreshwa iwabo akaba ahwanye neza, neza, na miliyoni imwe y’amadorali ugendeye ku isoko ry’igura n’igurisha ry’aka kanya.

Icyo CAF yabivuzeho

Umuyobozi wa CAF Dr Patrice Motsepe yongeye gushimangira ibyiza byo kuzamura ibihembo mu marushanwa.

Yagize ati, “CAF ishishikajwe kandi ishimishijwe n’impinduka ku mupira w’amaguru mu bategarugori muri Afurika.

Mpamya ko iri zamurwa ridasanzwe ry’ibihembo byo mu gikombe cy’Afurika rigomba kwitabwaho ndetse rikagendana n’imishahara fatizo ku bategarugori bose muri uyu mukino, haba ku bakinnyi,abatoza ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira n’iyi siporo.”

Dr Patrice Motsepe, yagarutse kandi ku izamuka ry’urwego rw’imikinire mu bategarugori muri Afurika.

Yongeyeho ati, “Umwimerere n’urwego rw’imikinire mu bategarugori biragenda bizamuka kandi ku rwego rw’isi. Twishimiye kubona izamuka ridasanzwe ry’umubare w’abafana, abafatanyabikorwa ndetse n’abaterankunga muri iyi mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abagore 2025 (WAFCON Morocco 2025). Nta kabuza ko iri rushanwa rizaba ryiza cyane.”

Biteganyijwe ko kagoma zidasanzwe( Super Falcons) za Nigeria, zizatangira imikino yazo mu itsinda rya kabiri, (B) ubwo bazaba bakina na Tunisia, ku cyumweru taliki ya 6 Nyakanga uyu mwaka ni mu gihe indi mikino ziteganya ari igomba kuzihuza n’ibihugu bya Algeria, ndetse na Botswana byose bari kumwe mu itsinda.

Igihugu cya Nigeria, kimaze kwegukana iki gikombe inshuro 9, ndetse ubu kivuga ko kijyanye inyota idasanzwe yo kwandikisha inyenyeri ya cumi ku mipira yacyo.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *