HomeOthers

Nigeria : Abayisilamu 25 bafunzwe bazira kurya mu gihe cy’igisibo cya Ramadhan

Igipolisi cyo mu ntara ya Kano mu gihugu cya Nigeria cyataye muri yombi abayisilamu 25 bagaragaye ku mugaragaro bari kunywa no kurya mu gihe kitagenwe ndetse banagurisha ibiryo muri iki gihe abayisilamu ku isi yose bari kwiyiriza ubusa .

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi wungirije wa polisi muri kano gace , Muhajid Aminudeen wemereye BBC dukesha iyi nkuru ko aba bayisilamu koko ko batawe muri yombi bazira kutiyiriza ubusa ndetse no kugurisha ibiryo mu gihe hakomeje ibikorwa by’ukwezi kw’igisibo gitagatifu .

Kuri Muhajid yavuze ko ibi bikorwa bigaragaza agasuzuguro gakabije ku gisibo cya Ramadhan ndetse ko ni ntumwa y’imana Mohamad itabyihanganira .

Aho yagize ati : “Birababaje kubona mu kwezi gutagatifu kwahiriwe kwiyiriza ubusa , Abayisilamu bakuze ari bo bari kugaragara bari kurira no kunywera mu mihanda . Gusa ntabwo tuzabyemera ndetse kandi ni nayo mpamvu twasohotse mu biro ngo tubate muri yombi .

Aba bayisilamu baregwa bose uko ari 25 bagiye guhita bajyanwa mu rukiko rwa Sharia kugirango bahabwe ibihano bibakwiye .

Mu myaka 20 ishize mu bihugu bimwe na bimwe bigendera ku myemerere ya kisilamu amategeko ya sharia yatangiye guhuzwa n’amategeko ya gisivili ndetse akanifashishwa mu guca imanza zisanzwe nubwo imiryano iharanira uburenganzira bwa muntu ku rwego rw’isi yakunze kubyamaganira kure .

Ramadhan ni ukwezi kwa 9 kuri kalendare ya kisilamu ndetse uku kwezi gufite ibisobanuro byihariye muri Isilamu kuko muri uku kwezi nibwo abayisilamu bizera ko imirongo ya mbere ya Korowani yahishuriwe intumwa y’imana Muhamadi .

Polisi yo muri leta ya Kano muri Nigeria . photo by BBC

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *