Nigeria : Abantu 77 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yari itwaye ibikomoka kuri peteroli
Abantu bagera kuri 77 bitabye imana abandi 25 barakomereka ubwo bageragezaga kuvidura peteroli nyuma yuko imodoka yari iyitwaye yakoze impanuka ikomeye igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro .
Iyi modoka yari yikoreye amakontineri arimo ibi bikomoka kuri peteroli yakoze impanuka ikomeye ubwo yari igeze mu gace ka Suleja gaherereye rwagati mu majyaruguru ya leta ya Niger mu rucyerera rwo kuri iki cyumweru .
Aba bitabye imana bivugwa ko ubwo bageragezaga kuvidura ibyo iyi modoka yari imaze gukora impanuka yari itwaye bakoresheje amajerekani n’utudobo hanyuma bitunguranye iyi modoka igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro ikomeye nkuko ubuyobozi bwo muri kariya gace bubitangaza .
Si ubwa mbere muri iki gihugu humvikana ubwoko bw’impanuka nk’izi , kuko nko mu byumweru bibiri bishize indi modoka nayo yari yikoreye ibikomoka kuri peteroli yafashwa n’inkongi y’umuriro ubwo yari igeze mu kamwe mu duce twa Delta tuzwiho gukungahara kuri peteroli ndetse icyo gihe babiri mu bari bayitwaye bitaba imana hanyuma 153 bakomereka bagerageza kuvidura iyi modoka bikarangira nayo ifashwe n’inkongi y’umuriro .
Impanuka z’imodoka byumwihariko izikurura amakontineri y’ibikomoka kuri peteroli zimaze kwiganza cyane muri iki gihugu kubera ahanini imihanda iba itubatse neza cyangwa ugasanga ntijya isanwa ndetse hakana tungwa agatoki ubuziranenge bwa ziriya modoka zitwara ibikomoka kuri peteroli rimwe na rimwe usanga ziba zimaze nk’umwaka zitanyuzwa mu isumo rya tekinike ngo harebwe uko zihagaze nkuko abahanga babitangaza .