Nigeria : Abantu 13 bapfiriye mu mubyigano wo gufata impano za Noheli
Polisi ya Nigeria yatangaje ko byibuze abantu 13, barimo abana bane, baguye mu mpanuka ebyiri zatewe n’umubyigano wabaye muri iki gihugu mu gihe imbaga y’abantu benshi bari kujya gufata impano z’ibiryo n’imyambaro byo kuzakoresha mu birori bya Noheri n’isozwa ry’umwaka.
Ku munsi wejo wa gatandatu, mu murwa mukuru w’iki gihugu witwa Abuja, byibuze habaruwe abantu 10 bapfuye abandi benshi barakomereka ubwo bari mu kavuyo ko kwakira impano z’urukundo zatanzwe na kiliziya Gatolika yitiriwe Ubutatu Butagatifu iherereye mu karere ka Maitama.
Josephine Adeh usanzwe ari umuvugizi wa polisi yagize ati: “Iyi mpanuka ibabaje yabaye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo [05:30 GMT], inahitana ubuzima bw’abantu 10, barimo abana bane, abandi umunani bakomereka ku buryo butandukanye.”
Polisi y’iki gihugu yanavuze ko mu bihe bitandukanye mu ntara ya Okija muri Leta ya Anambra mu majyepfo ya Nijeriya, abantu batatu baguye mu mpanuka nayo yaturutse ku mubyigano wari mu gikorwa cy’urukundo cyateguwe n’umugiraneza utarashyiriwe hanze umwirondoro.
Muri ibyo bihe byombi, abahohotewe ahanini ni abagore n’abana bagiye bakandagirirwa muri iyo mbaga y’abantu iba itegereje kureba uko izo mpano z’iminsi mukuru zitangwa.
Ku wa kane w’iki cyumweru turi kugana ku musozo, byibuze abandi bantu 32 bapfiriye mu mpanuka nk’iyi ku ishuri ryisumbuye rya kisilamu i Ibadan, mu mukuru wa leta ya Oyo iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Nijeriya nabwo harimo hatangwa impano z’iminsi mikuru.
Igihugu gituwe cyane muri Afurika kurusha ibindi kiri mu bibazo by’imibereho mibi mu myaka ibarirwa muri za mirongo itambutse ndetse agaciro k’ifaranga ryacyo mu Gushyingo kamanutse ku kigero cya 34,6 ku ijana muri uyu mwaka .

