Nigeria : Abagera kuri 151 bapfiriye mu myuzure

Byibuze abantu 151 bamaze kwemezwa ko bapfuye nyuma y’imyuzure  ikomeye yibasiriye akarere ka Mokwa mu Ntara ya Niger, mu gihugu cya Nigeria, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe guhangana n’inkongi n’imyuzure muri ako karere (NSEMA).

 Umubare w’abapfuye wazamutse cyane ugera ku bantu 115 nyuma y’uko imyuzure yibasiye uyu mujyi.

Umuvugizi wa NSEMA yabwiye BBC ko amazu arenga 500 hamwe n’abantu barenga 3,000 byibasiwe n’aya mazi y’imyuzure ndetse imiryango myinshi ivugwa ko yabuze abantu hagati ya 2 na 5, harimo n’abana bato.

Ikigo NSEMA cyatanze impuruza ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera, kuko hari abantu batwawe n’umuvu w’amazi y’uruzi rwa Niger uherereye munsi y’umujyi wa Mokwa.

Abayobozi b’akarere batangaje ko abantu 11 bakuwe mu mazi bakoherezwa mu bitaro kuvurirwa.

Akarere ka Mokwa kagaragajwe nk’ahantu hafashwe n’iyi myuzure cyane, by’umwihariko mu bice bya Tiffin Maza na Anguwan Hausawa.

 Umuyobozi w’akarere, Muhammad Shaba Aliyu, yavuze ko hashize imyaka 60 nta myuzure nk’iyi babona.

Umujyi wa Mokwa uri ku nkengero z’uruzi rwa Niger, ahantu h’ibanze habarizwa hagati y’Igice cya ruguru n’icy’amajyepfo ya Nigeria.

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yategetse ibigo bishinzwe ubutabazi n’umutekano gukaza ibikorwa byo gushaka no gukiza abahuye n’iyi mihindagurika y’ikirere.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *