Niger : Radio ya BBC yahagaritswe amezi atatu itongera kumvikana
Leta ya gisirikare ya Niger yamaze guhagarika igitangazamakuru cya BBC mu gihe cy’amezi agera kuri atatu nyuma yo kugishinja gutangaza amakuru y’ibinyoma yashoboraga kuba yagira uruhare mu guhungabanya ituze muri rubanda no kugenza biguru ntege ibikorwa bigamije kurwanya inyeshyamba z’abajihadiste .
Aya makuru yanahamijwe na Bwana Raliou Sidi Mohamed usanzwe ari Minisitiri w’itumanaho ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu ndetse anavuga ko iki cyemezo cyiri buhite gishyirwa mu bikorwa uhereye igihe iri tangazo ryashyiriwe ahagagara .
Nubwo Leta ya Niger itigeze yerura impamvu yihariye yihishe inyuma yo guhagarika izi gahunda z’iki gitangazamakuru gusa bivugwa ko iri hagarikwa ry’iyi radiyo rije ikurikira amakuru ya BBC avuga ku bitero by’abajihadiste mu karere ka Tillaberi, aho iyi radio yatangaje ko aba barwanyi bahitanye abasirikare 91 n’abasivili bagera kuri 50.
Ngo kuri guverinoma ya Niger yafashe aya makuru nk’amagambo adafite ishingiro na gato , ubukangurambaga bw’ubutamutwe bwateguwe n’abanzi b’abaturage ba Niger bugamije guhungabanya imyitwarire y’ingabo z’iki gihugu ziri ku mirongo y’urugamba zirwanya inyeshyamba z’abajihadisite no kubiba amacakubiri muri rubanda.
BBC ni kimwe bitangazamakuru byari byiganje mu kugira ababikurikira benshi muri kariya gace byumwihariko muri iki gihugu cya Niger bijyanye nuko byinshi mu biganiro byacyo bikunzwe gutambutswa mu rurimi rwa Hausa akaba ari na rumwe mu zivugwa cyane muri iki gihugu nyuma y’igifaransa .