HomePolitics

Niger : Leta yafashe umwanzuro wo guhindura inyito z’uduce twitwaga amazina afite aho ahuriye n’abakoloni b’abafaransa

Igihugu cya Niger cyafashe umwanzuro wo guhindura amazina y’imihanda n’ay’insisiro zari zaritiriwe amazina afite aho ahuriye no gusingiza ingoma y’abafaransa mu rwego rwo kwigaranzura burundu ingoyi y’ubutegetsi bw’ubufaransa bwahoze bufite ijambo rikomeye mu mitegekere y’iki gihugu ahambere .

Ku ibitiro habanjwe guhindurwa izina rya agace kitwaga [Charles de Gaulle ] kari gaherereye mu murwa mukuru Niamey maze kitwa Djibo Bakary (Avenue Djibo Bakary) ndetse ngo ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo guha icyubahiro no kuzirikana uruhare rudasanzwe uyu munyapolitiki yagize mu kwigenga kw’iki gihugu .

Nkuko byahamijwe n’umuvugizi wa leta ya gisirikare nshya ya Niger witwa Majoro Koroneli Abdramane Amadou ,ngo uduce twose dufite amazina afite aho ahuriye no kwibutsa abaturage b’iki gihugu umubabaro , gukoreshwa imirimo y’agatunambwene , gutotezwa kutagiraga iherezo n’indi miruho yose yakorerwaga abanya – Niger ngo agomba guhindurwa bidapfa bidapfusha .

Akandi gace gakomeye kahinduriwe izina ni akazwi nka Place de La Francophonie, iri rikaba ryari izina ry’ishirahamwe rihuriwemo ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa i Niamey,ubu kagiye kwitwa Place de l’Alliance des Etats du Sahel.

Iyi leta ya gisirikare inavuga ko yashengurwaga bikomeye n’imigenderanire n’ubucuti budasanzwe bwaranze ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum  na perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron kandi yirengagije ko ubufaransa ari imwe mu mpamvu zatumye nanubu umuvuduko w’iterambere w’iki gihugu ukigererwa ku mashyi.

Ku butegetsi bwa Bazoum, Ubufaransa bwari bufite ingabo zirenga 1500 zari muri Niger mu rwego rwo gufasha kurwanya imitwe yiyitirira idini rya Islam ifitanye isano n’imitwe y’iterabwoba irimo nka al-Qaeda na Etat Islamique/Islamic State gusa zose zikaba zaravanywe muri iki gihugu mu mpera z’umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *