Nibura kugeza muri Kamena 2025 ; imirenge SACCO yose izaba yahurijwe ku rwego rw’uturere !

Kuri uyu wa mbere , Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yatangaje ko bitarenze mu Kuboza 2024, Imirenge SACCO yose yo mu Mujyi wa Kigali izaba yamaze guhurizwa ku rwego rw’uturere, ikavamo SACCO eshatu.

Guverineri Rwangombwa, yavuze ko amezi atandatu ya mbere ya 2025 azakoreshwa mu guhuza izindi zo mu tundi turere ku buryo umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 uzarangira SACCO zose zaramaze guhuzwa ku rwego rw’uturere.

Ibi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa yabivuze ubwo yarimo ageza ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, raporo y’ibikorwa by’umwaka ushize. Ni raporo igaragaza ibikorwa bya BNR, byo kuva ku itariki ya 01 Nyakanga 2023 kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2024.

Rwangombwa yavuze ko muri gahunda yo guhuza Koperative z’Imirenge SACCO zikazabyara banki imwe izahabwa izina rya ‘Cooperative Bank’, ubu hagezweho guhuza SACCO zo mu Mujyi wa Kigali zigahurizwa muri imwe muri buri karere.

Aho yagize ati : “Muri gahunda ni uko ukwezi k’Ukuboza [2024] kuzarangira za SACCO zo mu Mujyi wa Kigali zashoboye guhurizwa ku karere, zakoze SACCO zo ku rwego rw’akarere eshatu mu Mujyi wa Kigali, hanyuma bitewe n’amasomo azaba yavuye muri ibyo amezi atandatu ya mbere akazakoreshwa mu guhuza SACCO zo mu gihugu cyose, tukazagera mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari SACCO zose zamaze guhuzwa habayeho SACCO zo ku rwego rw’akarere.”

Guverineri Rwangombwa yavuze ko uku guhuriza hamwe SACCO “bizafasha mu kongera ubushobozi bw’izi SACCO no gushobora gutanga serisi noneho zirushijeho kunoga no kugira ubushobozi ku bakiriya bazo.”

Abagize Inteko Inshinga Amategeko basabye Banki Nkuru y’u Rwanda gufata ingamba zihamye ku kibazo cy’abacuruzi bishyuza serivisi mu madolari kandi bari mu Rwanda ndetse no gukurikirana aho abaturage bahabwa serivisi za banki mu ndimi batumva.

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yanatangaje ko kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo by’imari 688 birimo amabanki 11 yihariye 65% by’urwego rw’imari rwose ,aha harimo ibigo by’imari iciriritse (microfinance), Saccos 458, ibigo by’ubwishingizi, ibyo kwizigamira, ibigo bifasha mu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’ibigo bishinzwe ivunjisha. Guverineri Rwangombwa yavuze ko mu myaka mike hagiye havuka ibigo bitanga serivisi z’imari ariko bitakira amafaranga y’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *