Umutoza wa Manchester united , Ruben Amorim yatangaje ko ikipe atoza ariyo mbi ibayeho mu mateka y’imyaka 147 Man united imaze ibayeho nyuma yo gutsindwa na Brighton and Hove Albion ibitego bitatu kuri kimwe .
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa Brighton wo ku munsi wejo , Amorim utoza Manchester United yagize ati : ” Mu mikino 10 tumaze gutsindamo imikino 2 yonyine , uribaza ibi n’ibiki ku mufana wa united ? , ni ibiki kuri ngewe ? .
” Twazanye umutoza utsindwa imikino myinshi kurusha uwo twirukanye , ibyo byose ndabizi ko abafana bari kubinyibazaho ndetse mbizi cyane . Ni twe kipe mbi ibayeho mu mateka ya Manchester united .Ndabizi murashaka icyo muza kwandika mu mitwe y’inkuru zanyu [ Abwira itangazamakuru ]. Ndavuga ibi kuko mbizi ndetse nshaka no kubicyemura . ngaho mugende ibyo gushyira mu mitwe y’inkuru zanyu byabonetse “
Gutsindwa kwa Manchester United na Brighton kwahise kuba ugutakaza kwa kane mu mikino itanu ya Premier League United yaherukaga gukinira ku kibuga cyayo cya old Trafford .
Man – United iri ku mwanya wa 13 ku rutonde rw’agateganyo rwa premier League ikaba irusha amanota icumi yonyine ikipe ziri mu murongo utukura wo kuba zamunuka mu cyiciro cya kabiri ndetse ikaba irushwa n’ikipe ya Fulham amanota arindwi iri ku mwanya wa 10 .
Manchester united imaze kubona amanota 11 mu mikino 11 ya Premier League kuva Ruben Amorim yagirwa umutoza mukuru wa Manchester united asimbuye uwitwa Eric Tenhag wayitozaga akaza guhambirizwa mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize .