EntertainmentHomeUBUMENYI

Ni muntu ki ? Dore byinshi utari uzi ku mateka y’umuhanzikazi Cecile Kayirebwa

Nkuko musanzwe mubimenyereye mu nyandiko n’ibiganiro bitandukanye by’ubumenyi bw’isi tubagezaho, uyu munsi twaguteguriye amateka y’umwe mu bikomerezwa mu bijyanye na muzika ya gakondo nyarwanda, aho tugaruka ku buzima, imibereho, urukundo rwe kuri muzika no guteza imbere igihugu bikomeje kuranga umunyabigwi Cecile Kayirebwa dore ko uyu azwi na benshi mu Rwanda.

Izina Kayirebwa Cécile, ni izina rizwi na benshi bazi amateka y’igihugu cy’u Rwanda, cyane cyane iyo urebeye mu ndorerwamo y’umuco nyarwanda.

Turabibutsa ko, iyi nyandiko yakozwe hifashishijwe amwe mu makuru yakuwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na Wikipedia, ndetse amakuru menshi akaba yemezwa na nyirubwite(Cecile Kayirebwa).

Cécile Kayirebwa, yavutse m’Ukwakira ku italiki ya 22, 1946, i Kigali, ho mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Rwanda. Se yayoboraga korali ya paruwasi ndetse akanigisha abana be indirimbo mu kinyarwanda n’ikilatini, cyari mu ndimi zikoreshwa cyane mu bihayimana. Cécile ageze mu mashuri yisumbuye yabaye umwe mu bashinze uruziga rwiswe (Rwandan Song and Dance Circle) aha rero nibwo yatangiye kuririmba indirimbo gakondo maze ahita atangira no guhimba ize bwite yishimisha ndetse rimwe na rimwe akazitura inshuti ze cyangwa akazinyuza kuri RADIO RWANDA igitangazamakuru cy’igihugu.

Kubona akazi nk’umukozi ushinzwe imibereho myiza nyuma yo gusoza amashuri ye, byatumye ahura n’abantu bo mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse bimwereka n’ubwiza bw’umuco gakondo n’ubuvanganzo bitandukanye n’ibyo yari azi.

Kayirebwa yatangiye gukorana n’abaririmbyi n’abacuranzi cyane cyane ab’inanga, maze nk’umuntu ujijutse, atangira kubona ko umuziki gakondo nyarwanda ushobora kuzatakaza agaciro, niko guhita afata icyemezo cyo kuwuteza imbere no kuwumenyekanisha hose ngo hagati aho utazazimira.

Mu mwaka w’i 1974, ubwo hari hashize umwaka umwe gusa Juvenal Habyalimana, ahiritse Kayibanda ibintu byatangiye kumera nabi mu gihugu, nuko Cécile n’umugabo we bahungira mu gihugu cy’u Bubiligi ari naho agituye kugeza magingo aya.

Hagati y’imyaka y’i 1975 na 1980, yashinze itorero Inyange, ryari rigizwe n’abagabo n’abagore. Icyo gihe nibwo twavuga ko yatangiye gutekereza ku bijyanye no kuririmba kinyamwuga.

Mu mwaka w’i 1981 nibwo yasohoye umuzingo w’indirimbo(cassette) ya mbere yari yarakorewe mu Bubiligi maze iyi iza gukurikirwa n’izindi zasohotse mu 1983 no mu 1986.

Dusubiye inyuma ho gato, twababwira ko byageze mu 1983, yaratangiye kwiga ibyerekeranye n’umuziki gakondo wa kinyarwanda muri (Musée Royal d’ Afrique Centrale) iherereye (Tervuren) ho mu gihugu cy’Ububiligi naho muri 1984 atangira gukorana n’itsinda ryitwa Bula Sangoma rimenyerewe muri muzika.

Mu 1986, yakinnye muri filimi ‘’Umulisa’’ naho mu 1987, akora ibitaramo byo kuzenguruka u Rwanda na Uganda aho yari kumwe n’itsinda Orchestre Ingeli ndetse yitabira n’ibirori byo kwibuka Umwami Mutara (III) Rudahigwa byari byateguwe n’abanyarwanda babaga mu Busuwisi.

Mu 1990 yasohoye (cassette) ye ya kane yise ’’Ubumanzi ‘’ yaje no gukundwa bitangaje ahita aboneraho anakora (tour) izenguruka ry’amezi ane ari nako akora ibitaramo byo gufasha imfubyi n’abarwaye SIDA, yari mu byorezo byugarije isi y’icyo gihe.

Muri 1994 nibwo yasohoye (album) ya nyayo yitwa ‘’Rwanda’’ maze ayisohorera nzu yitwa (Globestyle), iyi yari ikubiyemo zimwe mu ndirimbo ze za (cassette) zose zabanje.

Cecile Kayirebwa, afatwa nk’icyamamare cyane dore ko yitabiriye ibirori byinshi nkaho yitabiriye iminsi mikuru ikomeye irimo nk’iserukiramuco rya mbere ry’imbyino rya Pan African ryabereye i Kigali, mu 1998, nyuma y’umwaka yitabiriye ‘Ibirori bya Robben Island’ byabereye i Cape Town, muri Afurika y’Epfo, ndetse no muri WOMAD (UK) yabaye mu 2001.

Cécile kandi yanakinnye mu birori bitandukanye by’ubukangurambaga nko mu 2001 ‘Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi’ rwabereye i London mu Bwongereza.

Muri 2002 Cecile Kayirebwa yasohoye (album) ye ya 2, yise “Amahoro” ahita anakora tour muri Amerika ya ruguru (USA, Canada).

Muri 2005 yasohoye (CD),”Ibihozo’’ maze muri 2006, aririmba soundtrack ya film “Shooting Dogs” mu muziki wahimbwe na Dario Marianelli, byahise bimugira kimenyabose mu mpande nyishi z’isi.

Muri 2013, Kayirebwa yumvikanye arega ama radiyo yo mu Rwanda, harimo na radiyo ya Leta, Radio Rwanda, kuko ibihangano bye byakundaga kumvikana kuri ayo maradiyo ariko akaba nta nyungu y’amafaranga (royalties) yari abifitemo.

Kugeza ubu Cécile Kayirebwa, afite imyaka 79, ariko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko ashobora guhagarika umuziki bya vuba aha.

Cecile Kayirebwa ni we munyarwanda/kazi wa mbere werekanye ko umuziki utazanywe mu Rwanda n’abazungu kandi niwe wamenyekanishije ubwiza bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu mahanga aho kugeza n’ubu ntawe urabasha kumuhiga.

Kayirebwa Cecile akomeje kuba ambasaderi w’umuco nyarwanda akaba anafatwa nk’ishusho ndetse n’umwamikazi w’umuziki nyarwanda ku isi muri rusange.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *