HomePolitics

Ni iki twakitega ko kiva mu nama ya EAC na SADC igiye kubera i Harare ?

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Gashyantare i Harare muri Zimbabwe hateganijwe inama ihuriweho ku rwego rw’abaminisitiri b’ibihugu binyamuryango bya SADC na EAC yitezweho kwigirwamo byinshi biganisha ku mahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .

Muri iyi nama hanateganijwe ko hagomba gushakwa uburyo bwo guhuriza hamwe ingamba zavuye muri gahunda y’inzira ya Luanda na Nairobi ndetse zikanubakirwaho mu gushaka igisubizo ku mutekano muke muri DRC .

Amakuru aturuka mu binyamakuru birimo Jeune Afrique ashimangira ko ari no muri iyi nama hagomba gufatirwamo ingamba zo gushyiraho agahenge gahuriweho n’impande ndetse no kongera umubare w’ingabo za SADC na EAC kugirango zijye gutanga umusada mu bya gisirikare mu duce twigaruriwe n’umutwe wa M23 .

Abakuru b’iyi miryango mpuzamahanga ibiri banashyizeho abagomba kuyobora ibi biganiro bagera kuri batatu barimo uwahoze ari perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo , Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Repubulika ya Kenya wari n’umwe mu bahuza mu biganiro bya Nairobi na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Ethiopia .

Mu inama ihuriweho y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize SADC na EAC yabaye tariki ya 8 Gashyantare yemeje umwanzuro w’ishyirwaho ry’igihe cy’agahenge gahuriweho ku mpande zombi gusa ntago kigeze kubahirizwa kuko no ku munsi wejo imbaga y’abantu yaburiye ubuzima mu iturika ry’ibisasu ryabereye i Bukavu ubwo abaturage bari bitabiriye inama yari yateguwe n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23 .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *