Ni iki Randal Kolo Muani agiye gufasha Juventus yamutiye muri PSG ?

Ikipe ya Juventus ibarizwa mu mujyi wa Turin wo mu gihugu cy’Ubutaliyani yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu w’Umufaransa Randal Kolo Muani, imukuye muri Paris Saint Germain nk’intizanyo kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru ESPN hari amakuru avuga ko Kolo Muani, yari yavuganye n’ikipe ya Tottenham gusa ibiganiro ntibyagenda neza maze birangira yerekeje muri Juventus.

Uyu musore w’imyaka 26, akaba yerekeje mu gihugu cy’Ubutaliyani nyuma y’amezi 18, yari amaze muri Paris Saint Germain y’iwabo mu Bufaransa.

Kolo Muani wahoze mu ikipe ya Eintracht Frankfurt, yageze muri Paris Saint Germain, ku munsi wa nyuma w’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu mpeshyi yo muri 2023, gusa ntibyamugendekera uko yabyifuzaga i Paris, ndetse biza kugera n’aho ajya ku ntebe y’abasimbura igihe kirekire.Kubw’izo mpamvu bikaba bitumye yerekeza mu ikipe ya Juventus nk’intizanyo y’amezi atandatu ndetse akaba afite n’icyizere cyo kongera gutekerezwaho n’igihugu cye cy’Ubufaransa.

Nta minsi myishi yari ishize bihwihwiswa ko uyu mugabo ari ku rutonde rw’abifuzwa n’amakipe ya Manchester united na Tottenham Hotspur, gusa we yivugira ko guhunda ya Thiago Motta utoza Juventus, yayinyujijemo amaso agasanga ari yo imunyura.

Kuva atangiye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga Kolo Muani, amaze gukinira amakipe atandukanye arimo Nantes na Boulogne zo mu Bufaransa, Eintracht Frankfurt yo mu Budage, Paris Saint Germain ndetse na Juventus yasinyiye uyu munsi. Muani yabashije gutsinda ibitego 67, mu mikino 225, yabashije gukina mu makipe mato ni mugihe mu ikipe nkuru y’Ubufaransa ho yatsinze ibitego 8, mu mikino 27, yabashije gukandagira mu kibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *