HomeOthers

Ni iki gikubiye mu ibaruwa Fatakumavuta yageneye ikipe ya Gorilla?

Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta usanzwe ari umuvugizi w’ikipe ya Gorilla fc uri mu buroko yandikiye ibaruwa ayisaba ko yazamutsindira ikipe ya Rayon sports mu mukino bafitanye wa shampiyona kuri iki cyumweru .

Mu butumwa bukubiye mu ibaruwa yanditse ku rupapuro, Fatakumavuta yabwiye iyi kipe n’abayobozi bayo ko aho aherereye ameze neza, gusa yanezezwa n’uko bamutsindira rayon siporo.

Ni umwe mu mikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, ugomba guhuza iyi kipe ya Rayon siporo na Gollia ku cyumweru taliki 24, Ugushyingo 2024.

Muri iyi baruwa Kandi Fatakumavuta, yashimye iyi kipe abereye umuvugizi ko ikomeje kwitwara neza, dore ko iri ku mwanya wa kabiri ndetse ikaba ifite n’agahigo ko kuba itaratsindwa kuva shampiyona yatangira.

Yagize ati:” Ndashimira abayobozi b’ikipe, abatoza n’abafana muri rusange. Hano muri gereza nahasanze abakunzi ba Gorilla, ariyo mpamvu nk’umuvugizi ari iby’agaciro kubona mutsinda Rayon siporo nk’ibisanzwe imikino hano turayireba”.

“Gutsinda rayon siporo izaba aiyo mpano ikomeye mumpaye hano mu buroko”.

Fatakumavuta arinzwe, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye, birimo ivangura, gukangisha gusebanya, kunywa urumogi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *