FootballHomeSports

Ni iki cyo kwitega kuri Van Nistelrooy ugiye gusigarana Man Utd mu nzibacyuho ?

Ikipe ya Manchester united yatangaje ko yatandukanye n’Umuholandi Erick Ten Hag wari umutoza wayo, aho yahise asimbuzwa uwari umwungiriza we Ruud Van Nistelrooy.

Si ubwa mbere izina Van Nistelrooy ryumvikanye I Manchester dore ko, akiri n’umukinnyi yanyuze muri iyi kipe igihe kigera ku myaka itanu, bikaba ari yo mpamvu byorohera buri mufana wa Manchester united kuba yamwiyumvamo nubwo uburambe mu kazi bushobora kumubera inzitizi dore ko, amaze gutoza umwaka umwe w’imikino ku rwego rwo hejuru.

Nubwo ibinyamakuru byinshi bigaragaza ko iki cyemezo gikomeye, abazi neza uyu mugabo w’imyaka 48 bavuga ko ashoboye kandi afitiye urukundo ikipe ya Man Utd.

Ese Manchester United yaba yabonye umusimbura nyawe wa Ten Hag, cyangwa biraba ibya kanya Gato ?

Mbere yuko agurishwa mu ikipe ya Real Madrid mu 2006, uyu mu-Holland waguzwe miliyoni 19 z’ amayero akuwe muri PSV Eindhoven yabashije gutsindira amashitani atukura ibitego 150 mu nshuro 219 yabashije kugera mu kibuga.

Uwahoze ari mu batoza b’ikipe ya Manchester united Rene Meulensteen avuga ko yibuka neza umukinnyi wabaga ufite inyota ivanze n’ihangana kandi byose byerekeza ku ntsinzi.

Meulensteen yanyuze mu ikipe ya Manchester United mu mwaka wa 2005 ubwo yatozaga ikipe z’abato ndetse akajya anyuzamo akanongerera ingufu ba rutahizamu. Muri icyo gihe rero nibwo yabashije guhura na Diego Forlan ndetse na Ruud Van Nistelrooy ho igihe gito.

Aganira n’ikinyamakuru BBC Meulensteen yavuze ko, “Ari Ferguson wamubwiye ko agomba gushyiramo ingufu nyinshi mu gutoza Van Nistelrooy”, ibintu byamworoheye cyane kuko ari utuntu duke cyane yamwongereraga kuko, ibijyanye n’imyitwarire ye byo byari byiza.

Mu mwuga w’ubutoza Van Nistelrooy ntiwajya kure yo kuvuga ko, ari mwiza kuko, kuva atangiye uyu mwuga mu 2013 mu makipe y’abato ya PSV Eindhoven yabashije kuhakora byinshi aho, yazamuye impano nyinshi. Mu 2022 Van Nistelrooy yazamuwe na PSV Eindhoven maze agirwa umutoza w’ikipe ya mbere.

Nyuma yo gufasha iyi kipe gutwara igikombe cy’igihugu (Dutch Cup) ndetse no gusoza ari aba 2 ku rutonde rwa shampiyona, Ruud Van Nistelrooy yareguye, maze afata umwanya wo kwiga ndetse no kurebera ku bandi batoza.

Aho rero niho yaboneyeho umwanya wo gusura obihugu bitandukanye nka Esipanye mu ikipe ya (Real Madrid) ndetse no muri (Argentine) mu makipe nka (River plate) na (Boca Juniors).

Bamubajije icyo yigiye muri (Argentine) Van Nistelrooy yaravuze ati:” Njye naje kwiga umuco w’umupira w’amaguru, nabashije kuzenguruka (La Boca) iherereye (Buenos Aires) mu murwa mukuru wa Arijantine, mbona inkuta zishushanyijeho umunyabigwi Diego Maradona mbona n’agaciro ahabwa”, yongeraho avuga ati, “bisaba kubanza kwiga umuco w’ahantu”.

Mu ikipe nka Manchester united biba bikomeye sinko kujya mu yindi kipe yose, biba bisaba kwiga umuco w’ikipe ndetse n’ibindi byinshi biyigaragiye.

Ese ni iki abafana ba Man Utd bagomba kwitega ku ikipe izaba iyobowe na Van Nistelrooy ?

Ubwo umwanditsi w’imikino w’ikinyamakuru De Telegraaf Van Der Kraan yaganiraga na BBC yavuze ko, umutoza Van Nistelrooy akina umukino ugaragara, utagenda gahoro kandi ushotora cyane.

Abajijwe icyo yamuvugaho mu magambo make yavuze ko, ari umutoza ushimishwa cyane no kuzamura impano z’abato kurusha gutwara ibikombe.

“Xavi Simons wanyuze mu makipe y’abato ya PSV Eindhoven yavuze ko umutoza Van Nistelrooy yamwigishije ibintu byose”. Ubu Xavi Simons akinira ikipe ya RB Leipzig ku ntizanyo ya Paris Saint Germain.

Nubwo uyu mugabo yabashije gusigira PSV Eindhoven ibikombe 2 ndetse n’umwanya wo guhatanira gukina imikino ya (UEFA champions league) mu mwaka we wa mbere nk’umutoza mukuru, bivugwa ko Van Nistelrooy yeguye kubera ubwumvikane bucye bwari hagati ye n’abari bamwungirije ahanini biturutse ku kuba atajya ava ku izima mu bitekerezo bye.

Bivugwa kandi ko mbere yuko asezera hari hari hamaze gutangwa ibirego birenga 5 by’abakinnyi mu buyobozi ahanini ashinjwa kubabangamira.

Van Nistelrooy yumvikanisha kenshi ko ameze nk’ufite ibyo atasoje muri Man Utd dore ko yayivuyemo mu 2006 ubwo yari yujuje imyaka 30, ndetse akaba yari akiyerekana nk’ufite ingufu zo gukina.

Mu kiganiro yagiranye na football focus mu 2011, yavuze ko kugenda kwe ahanini byatewe n’ingaruka z’ubwumvikane buke yigeze kugirana na rurangiranwa (Sir Alex Ferguson) wahoze ari umutoza we.

Nistelrooy kandi akomeza avuga ko ubwo hakinwaga umukino wanyuma w’igikombe cya Ligi (league Cup) 2006, atigeze agaragara mu kibuga ibintu avuga ko, byamubabaje cyane.

Akomeza avuga ko,”atigeze atekereza na rimwe ko azagenda gusa ngo uko yakomeje kuguma ku ntebe y’abasimbura cyane byatumye ahindura ibitekerezo. Ati,kandi iyo ikipe nka Real Madrid igushatse igikurikiraho nawe uracyumva.”

Biteganyijwe ko uyu mu-Holland wageze mu bwongereza mu mpeshyi ya 2024 atangira akazi mu mpera z’icyumweru turimo aho afite amahirwe yo gukorana n’uwahoze ari umutoza we Ferguson dore ko nawe akazi ke ko guhagararira iyi kipe kazarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *