Ni abahe batoza 10 beza b’ibihe byose mu mupira w’amaguru ?

Impaka ku batoza 10 beza b’ibihe byose muri ruhago, ahanini usanga zishingira ku bikorwa byagezweho, impinduka bagize ku mukino, igihe bamaze batoza ndetse n’ubuhanga mu mitegurire y’amakipe baba batoza.

Uyu munsi Dailybox yaguteguriye urutonde rw’abatoza b’intoranywa mu beza babayeho mu mateka ya ruhago. Ni urutonde dusangamo abatoza basanzwe bo muri iki kiragano ndetse n’abakera mu bihe byashize ibihita byumvikanisha ko hari n’abagaragara ku rutonde ariko bakaba baritabye Imana. Gusa, hashingiwe ku bigwi, ubuhanga ndetse n’umusanzu batanze mu mupira w’amaguru, aba ni bamwe mu batoza bafatwa nk’abahiga abandi mu mateka y’isi.

  1. Sir Alex Ferguson

Ku mwanya wa mbere turahasanga umunya-Ecosse, Sir Alex Ferguson, uyu yatoje amakipe arimo Manchester United na Aberdeen yo muri Ecosse i wabo.

Bimwe mu bikombe yatwaye harimo 13, bya Premier League, 2 bya UEFA Champions League ndetse na 5 bya FA Cup.

Bimwe mu byo yakoze harimo nko kuba yarubatse Manchester United, maze akayigeza ku rwego rw’amakipe menshi kandi atsinda bihoraho mu gihe cy’imyaka hafi 30.

Ni we wihariye ubukaka n’ubushongore bw’umupira w’amaguru mu Bwongereza bwa none.

  1. Rinus Michels

Ku mwanya wa kabiri turahasanga Rinus Michels, watoje amakipe arimo Ajax, FC Barcelona ndetse n’ikipe y’igihugu ya Netherlands.

Bimwe mu byo uyu mugabo azwiho harimo nko kuba yaratangije “Total Football”, ndetse akanatwara igikombe cya Euro 1988, utibagiwe na European Cup yatwaranye na Ajax.

Umusanzu wa Rinus, muri ruhago harimo nko kuba yarafashije mu gutangiza uburyo bugezweho bwo gukina, akaba n’umwe mu batoza bafashije Johan Cruyff, uzwiho ko yari mwiza mu bihe bye.

  1. Johan Cruyff

Ku mwanya wa Gatatu turahasanga Umuholandi kizigenza Johan Cruyff.

Cruyff, yatoje amakipe akomeye arimo FC Barcelona ndetse na Ajax, akaba yarabashije gutwara ibikombe 4, bya La Liga ndetse na 1, cya UEFA Cup Winners’ Cup.

Umusanzu uyu mugabo yatanze muri ruhago harimo kuba Ari we wazanye filozofi ya “tiki-taka” muri Barça ndetse akagira n’uruhare rukomeye mu ishingwa rya La Masia, ifatwa nk’irerero ry’ikipe ya FC Barcelona, kugeza ubu.

  1. Pep Guardiola

Ntibitangaje kuba wakumva izina Guardiola, mu mazina y’abatoza bakomeye.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Esipanye azwi cyane mu makipe nka FC Barcelona, Bayern Munich ndetse na Manchester City, arimo kugeza ubu.

Bimwe mu bigwi uyu mugabo yakoze harimo kuba yaratwaye ibikombe 3, bya UEFA Champions League (2 na Barça, 1 na Man City) ndetse no kuba yaratwaye ibikombe byinshi bya shampiyona haba mu Bwongereza ndetse mu Budage ndetse n’iwabo muri Esipanye.

Umusanzu uyu mugabo yatanze harimo nko kuba yarazanye uburyo bugezweho bwo gukina bushyira imbere gufata umupira, akayobora umukino bituma amakipe atoza atsinda cyane.

  1. Arrigo Sacchi

Umutaliyani Arrigo Sacchi, niwe dusanga ku mwanya wa Gatanu.

Amwe mu makipe uyu mugabo yatoje harimo azwi cyane nka AC Milan ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani.

Sacchi, yatwaye ibikombe 2 bya European Cup (1989, 1990).

Umusanzu w’uyu mugabo muri ruhago harimo nko kuba ariwe wazanye uburyo bwo gukina wotsa igitutu ndetse no gukina mu buryo bwo gufata umukinnyi ku mukinnyi (zonal marking),ibi bikaba byarateje imbere uko amakipe yirwanaho mu bwugarizi.

  1. Carlo Ancelotti

Kimenyabose Carlo Ancelotti, ugitoza kugeza magingo aya niwe uza ku mwanya wa 6.

Ancelotti, yatoje amakipe menshi atandukanye arimo AC Milan, Real Madrid, Chelsea, PSG, Bayern Munich ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil, ari kubarizwamo kugeza aka kanya.

Bimwe mu bigwi bya Ancelotti, harimo kuba yaratwaye ibikombe 5, bya UEFA Champions League ndetse no kuba ariwe mutoza watwaye inshuro nyinshi ibikombe bya shampiyona mu bihugu 5, bitandukanye

Umusanzu azwiho muri ruhago ni ukuba afite ubushobozi bwo kwihinduranya mu mikinire bijyanye n’ikipe afite ikindi kandi akaba azwiho gukoresha neza neza ubushobozi bw’abakinnyi be.

  1. José Mourinho

Ku mwanya wa karindwi turahasanga kimenyabose umunya-Portugal Jose Mourinho.

Uyu azwiho kuba yaranyuze mu makipe atandukanye arimo Fc Porto, Chelsea, Inter Milan, Real Madrid, Manchester United, As Roma ndetse na Fehnerbache ari kubarizwamo kugeza ubu.

Bimwe mu bigwi uyu mugabo azwiho harimo kuba yaratwaye ibikombe 2 bya UEFA Champions League, 3 bya Premier League ndetse no gutwarana treble na Inter de Milan, muri 2010.

Umusanzu uyu mugabo azwiho ni ubuhanga bwo kwitwara neza mu mikino ikomeye ndetse n’ubushobozi bwe mu kugenza imitekerereze y’abakinnyi mu marushanwa atandukanye.

  1. Bob Paisley

Iri ni izina rigoye kumva ku bakiri bato dore ko uyu mugabo yigaragaje muri ruhago mu myaka ya kera.

Amwe mu makipe uyu mugabo yatoje harimo Liverpool, yatoje nkuru mu buzima bwe maze akayiha ibikombe 3, bya
European Cup, ndetse na 6, bya shampiyona mu myaka 9, yahamaze yonyine.

Umusanzu yatanze muri ruhago ni uko ari we mutoza w’Umwongereza watwaye ibikombe byinshi mu marushanwa y’i Burayi.

  1. Helenio Herrera

Uyu mugabo uzwiho kuba ari we papa w’umupira y’Ubutaliyani bwubakiyeho yatoje amakipe arimo Inter Milan na FC Barcelona.

Bimwe mu byo yagezeho harimo kuba yaratwaye ibikombe 2, bya European Cup ndetse n’ibikombe byinshi muri shampiyona za Serie A na La Liga.

Umusanzu yatanze ni uko yagize uruhare runini mu buryo bwa “catenaccio”, ndetse azwiho kuba yari yarasize abo mu gihe cye mu mitekerereze y’umupira w’amaguru.

  1. Vicente del Bosque

Urebye niwe mugabo wari usigaye mu batoje ruhago y’ubwenge mu bihe byashize.

Del Bosque, yatoje amakipe atandukanye yaba ay’igihugu ndetse n’amato, amwe mu makipe yanyuzemo harimo azwi nka Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu ya Esipanye.

Bimwe mu byo uyu mugabo yagezeho harimo nko kuba yaratwaye ibikombe 2, bya Champions League ndetse n’igikombe cy’Isi 2010 utibagiwe na Euro 2012, ubwo Esipanye yanyagiraga ibitego 4, igihugu cy’Ubutaliyani.

Umusanzu yatanze muri ruhago harimo nko kuba yaragize uruhare mu gutsinda kw’ikipe y’igihugu ya Espagne, igihe yari ifite abakinnyi beza ndetse no kuba Ari we mutoza watwaye ibikombe byinshi mu makipe y’igihugu ya ruhago.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *