Ngoma : Nduwamungu Pauline uherutse kwica urw’agashinyaguro yasezeweho bwa nyuma !

kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024 Pauline Nduwamungu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uherutse kwicwa urubozo i Rukumberi mu karere ka Ngoma, yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa mu irimbi rya Rukumberi, uyu wari umuhango witabiriwe n’ingeri z’abantu zitandukanye.
Abitabiriye uyu muhango wo gusezera umubyeyi witwa Nduwamungu Pauline uheruka kwicwa aciwe umutwe mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma barimo inshuti z’umuryango wa nyakwigendera, abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abashinzwe umutekano. Nduwamungu akaba yashyinguwe mu Irimbi rya Rukumberi .
“Kugeza ubu ntabwo RIB yahakana cyangwa ngo yemeze ko Nduwamungu Pauline yishwe kubera ko ari uwacitse ku icumu rya Jenoside, iperereza riracyakorwa kugira ngo hamenyekane icyabiteye.” Umuvugizi wa RIB Murangira_B Thierry, avuga kuri Nduwamungu Pauline wari utuye i Rukumberi mu Karere ka Ngoma wishwe aciwe umutwe.
Uyu muvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kandi yanasobanuye ishusho y’ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bikorwamo aho yemeje ko byibuze mu myaka itanu ishize, RIB yakurikiranye amadosiye 2,660 harimo abakekwa 3,563 n’ibyaha byakozwe 2,850.
Nyuma y’uko hamenyekanye urupfu rwa Nduwamungu Pauline wari utuye i Rukumberi mu Karere ka Ngoma wishwe aciwe umutwe, ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, hafashwe abakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa.
Mu ibazwa ryabo, uwitwa Nziza, mwene Ntihabose Theogene, yaje kwemera ko ari we wamwishe ndetse ajya no kwerekana aho yari yahishe umutwe wa Nduwamungu.
Nyuma y’urupfu rubabaje rwa Nduwamungu Pauline yishwe tariki ya 14 Ugushyingo, 2024 ,abarokokeye Jenoside mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bavuga ko ibikorwa by’ingengabitekerezo ya jenoside byibasira bamwe muri bo, bitazatuma batezuka ku gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
