HomePolitics

Ngoma : Ikindi gice cy’umubiri cyari cyabuze cy’uwarokotse Jenoside uherutse kwica urw’agashinyaguro cyabonetse

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 / Ugushyingo /2024 ,Igice cy’umubiri wa nyakwigendera Pauline Nduwamungu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uherutse kwicirwa mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma agacibwa umutwe, cyabonetse mu musarani wo mu rugo rwe.

Iki ni gikorwa cy’ubunyamanswa cyashenguye benshi, ndetse ibi bikorwa bikaba bikomeje kwamaganirwa kure, kuba nyuma y’imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bakaba bagihohoterwa.

 Aya makuru ave nyuma yuko igihimba cya nyakwigendera kibonetse mu kimoteri cyari iwe hanyuma umutwe we na wo waje kuboneka mu musarani wo mu rugo rwe. Uyu nyakwigendera yabanaga n’umwana ariko wiga aba ku ishuri nkuko byahamijwe na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Omar Biseruka ubwo yarimo  aganira na The New Times kuri uyu wa Mbere .

Aho yagize ati : ” Abakora iperereza bakomeje kudufasha bataye muri yombi bamwe mu bakekwa mu gihe iperereza rigikomeje. Umutwe we wabonetse ejo [ku Cyumweru] nijoro mu bwiherero bwe aho abicanyi bari bawujugunye.Turasaba abaturage n’abaturanyi ba nyakwigendera gutanga amakuru yatuma hafatwa aba banyabyaha ndetse n’andi makuru yose y’ihohoterwa rishobora gukorerwa abarokotse Jenoside.”

Ubuyobozi bwa Ibuka kandi bwemeza ko ibikorwa nk’ibi bibaho kubera uburangare bw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, ndetse n’ubw’abaturage nkuko byemezwa na Ahishakiye Napthal Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu .

Aho Napthal yagize ati : “Usanga aba bantu aho baba bari batuye, ahantu biciwe, ni hagati mu bantu, rimwe na rimwe n’ibimenyetso bikagaragaza ko batatse, bikanagaragaza ko hari abaturanyi babyumvise, ku buryo rimwe na rimwe iyo umaze gusesengura ibyo bintu usanga atari n’icyaha cyakozwe n’umuntu umwe, babiri cyangwa batatu baba bafashwe bakekwa, ukabona ni icyaha cy’umusozi, kuko usanga umuntu yatatse hakamenyekana ko hari n’abantu babyumvise ntibatabare yewe bakanacecekesha n’umuntu uwo ari we wese utabariza uwo muntu.”

Nyakwigendera Pauline Nduwamungu yishwe tariki 14 Ugushyingo ariko umubiri we uboneka bucyeye bwaho tariki 15 Ugushyingo 2024, ariko haboneka igihimba gusa mu kimoteri iwe aho atuye mu Mudugudu wa Akabungo mu Kagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *