Ngoma : Ibuka yamaganiye kure ubwicanyi bwakorewe abarokotse Jenoside barimo umukecuru uherutse kwica urw’agashinyaguro

Umuryango Ibuka uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Ngoma wamaganiye kure ibikorwa bikomeje kurangwa muri aka karere byo gutoteza abarokotse birimo n’abaherutse kwicwa .

Umuryango Ibuka uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uvuga ko  ibikorwa byo gutoteza abarokotse bikomeje gufata indi ntera muri aka karere ndetse ko hari n’aho byagaragaye ko ari icyaha cy’umusozi kuko hari abaturage baba barumvise abo bantu bataka, ariko bakabiceceka.

Ibi uyu muryango ubitangaje nyuma y’iminsi mike habonetse umubiri wa  Nduwamungu Pauline wari utuye mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma , aho umubiri we wabonetse mu kimoteri cyo mu rugo iwe, ariko hakaba harabonetse igihimba gusa, mu gihe abamwishe umutwe we bawutwaye ahatazwi kuri ubu .

Nubwo Urupfu rwa Nduwamungu Pauline wari utuye mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, rwamenyekanye ku wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo ariko bivugwa ko   nyakwigendera yaba yarishwe ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo, ariko umubiri we ukaboneka bucyeye bwaho nkuko byemezwa na Omar Biseruka usanzwe ari Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngoma .

Aho yagize ati : “Bamwishe urupfu rw’agashinyaguro, bamuca umutwe, igihimba bakijugunya mu kimoteri cyari mu gikari, abantu bakomeje gushakisha aho yagiye, biza kumenyekana ko bucyeye bwaho ku wa Gatanu.”

Ubuyobozi bwa Ibuka kandi bwemeza ko ibikorwa nk’ibi bibaho kubera uburangare bw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, ndetse n’ubw’abaturage nkuko byemezwa na Ahishakiye Napthal Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu .

Aho Napthal yagize ati : “Usanga aba bantu aho baba bari batuye, ahantu biciwe, ni hagati mu bantu, rimwe na rimwe n’ibimenyetso bikagaragaza ko batatse, bikanagaragaza ko hari abaturanyi babyumvise, ku buryo rimwe na rimwe iyo umaze gusesengura ibyo bintu usanga atari n’icyaha cyakozwe n’umuntu umwe, babiri cyangwa batatu baba bafashwe bakekwa, ukabona ni icyaha cy’umusozi, kuko usanga umuntu yatatse hakamenyekana ko hari n’abantu babyumvise ntibatabare yewe bakanacecekesha n’umuntu uwo ari we wese utabariza uwo muntu.”

Uyu nyakwigendera Pauline abaye uwa gatanu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe muri aya mezi atatu, nyuma y’abandi bishwe mu kwezi kwa Kanama (08) biciwe mu Turere twa Nyaruguru, Karongi n’aka Ruhango.

 Urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rukomeje ariko hari intambwe ikomeye imaze guterwa n’igihugu kuko kuri ubu 83% by’abemeye uruhare rwabo muri Jenoside babisabiye imbabazi naho 85% b’abiciwe, bagize ubutwari bwo kubana neza n’ababiciye.

Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyari kuri 92,5% mu 2015 mu gihe mu 2020 cyageze kuri 94,7%. Minisitiri Dr Bizimana kandi yavuze ko 99% by’Abanyarwanda bemeza ko bashyize imbere ubunyarwanda naho 94,6% basobanukiwe amateka igihugu cyanyuzemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *