NGOMA : Hibutswe imiryango 15,593 yazimiye burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025, abaturage barenga 8,000 bafatanyije n’abayobozi b’igihugu bitabiriye umuhango  wo kwibuka imiryango 15,593 yazimiye burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku Gisozi mu Karere ka Ngoma.

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 imiryango yarimbuwe igashira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka karere, hanunamiwe imiryango y’Abatutsi irenga 700 yishwe ikazima muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyo kwibuka imiryango yishwe ikazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jonoside rwa Kibungo rushyinguyemo Abatutsi basaga 25000.

 Abitabiriye barimo abayobozi mu nzego zitandukanye kandi bakoze urugendo rwo Kwibuka mu kuzirikana no guha icyubahiro buri wese mu bagize imiryango yishwe ikazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro kigaruka ku kwibuka imiryango yazimye nk’inkingi yo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Visi Perezida wa Ibuka, Muhongayire Christine, yavuze ko kwibuka imiryango yazimye bifite igisobanuro gikomeye.

Aho yagize ati : “Ni ukugira ngo tubahe icyubahiro, tubasubize agaciro bambuwe, tubabwire neza ko nta na rimwe bazazima kandi ko bazabaho kuko turiho.”

Umunyamabanga Mukuru mu Rukiko rw’Ikirenga, Anita Kayirangwa, yavuze ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, baba bazi ukuri, ahubwo babikora kubera umugambi.

Ati “Uhakana Jenoside ntabwo ari uko aba ayobewe uko ukuri, ukuri arakuzi. Arabizi ko abishwe barenze kure abo ngabo avuga ahubwo ni ukugira ngo muvuge ku mibare, biteshe agaciro ibisigaye byose.”

Mu buhamya bwatanzwe na Mukantaganzwa Liliose wari ufite imyaka 9 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse buzima butoroshye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ku bwicanyi ndengakamera bwakorewe Abatutsi bari batuye mu yahoze ari Komine Rukira (ubu ni mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma).

 Mukantaganzwa yavuze ko we na mukuru we umwe, ari bo bonyine barokotse mu muryango w’abantu 9, abana 7 n’ababyeyi babo. Kuri ubu,yishimira ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside, akaba akomeye, yarabashije guhobera ubuzima.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko kwibuka imiryango yishwe ikazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari ukubasubiza agaciro bambuwe no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yavuze kand ko bifasha mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagifite ingengabitekerezo yayo.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *