
Gitifu w’Akagari ka Rujambara mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, uherutse kuvugwaho gusaba no kwakira indonke mu abaturage kugira ngo abahe serivisi, noneho hari abamuvugaho kuba baramuhaye imisanzu ya Mutuelle de Sante ngo ayibishyurire, ariko ntayitange.
Nyiracumi Alphonsine ushinjwa ibi byaha ,Abaturage bavuga ko yabahemukiye nubwo avugwaho kuba yeguye, bamwe mu bagize ikimina kitwa ‘Tuzamurane muri Mituweli’, bavuga ko yategetse Umukuru w’Umudugudu akaba n’umwe mu banyamuryango bacyo, kubikuza amafaranga bari barakusanyije ngo abishyurire, ariko akishyurira bamwe, amafaranga y’abandi akayakubira umufuka.
Mukagerukwayo Ezeus, uhagarariye ikimina, akanaba ahagarariye urwego rw’Abunzi mu kagari, yagize ati “Kuko batubwiraga bati ubundi abatangirirwa (abishyurirwa mituweri) igihe nikigera tuzayabasubiza, ubwo rero nanjye nagiye ntanga kugira ngo mbahe urugero. Ngezamo amafaranga 6 500, bitatu mbitangirira umwana uri hano mu rugo, andi rero nari nzi ko bazayansubiza arimo muri ayo ngayo.” ubwo yaganiraga Radio 10.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko bataramenya niba uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yasezeye, ariko ko ibyo kwambura ikimina bagiye kubikurikirana.
Ati “Kubera amakuru tutaramenya, reka dukurikirane tumenye ibyo ari byo. Iyo umuntu yasezeye ubwo haboneka n’ibindi cyangwa se n’ibyatumye asezera.”
ubwo umunyamakuru w’igitangazamakuru cya tele 10 yageragezaga kuvugisha uyu Nyiracumi Alphonsine gusa ariko ntiyamwitaba , gusa Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko bataramenya niba uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yasezeye, ariko ko ibyo kwambura ikimina bagiye kubikurikirana.
Ati “Kubera amakuru tutaramenya, reka dukurikirane tumenye ibyo ari byo. Iyo umuntu yasezeye ubwo haboneka n’ibindi cyangwa se n’ibyatumye asezera.”Ingingo ya 15 mu Itegeko ryerekeye ibyaha bya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.
Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.