HomePolitics

Ngoma : abaturage bakwa umusanzu wa ‘Ejo heza ‘ ku ngufu

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma, barinubira icyo bavuga ko ari ihohoterwa nyuma yuko ubuyobozi  bwaho bwacunze bamaze kubona akazi bahawe n’umushoramari, bukabahatira gutanga imisanzu ya gahunda ya ‘Ejo Heza’ .

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma, barinubira icyo bavuga ko ari ihohoterwa nyuma yuko ubuyobozi  bwaho bwacunze bamaze kubona akazi bahawe n’umushoramari, bukabahatira gutanga imisanzu ya wa ‘Ejo Heza’ kandi bavuga ko bafata amafaranga make cyane .

Aba baturage bemeza ko  uwabarenganije ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari Ruhinga gaherereye mu Murenge wa Zaza  ngo kuko ngo nyuma yuko bahawe aya mafaranga uyu muyobozi yahise abyuriraho abategeka ko mu mafaranga bahembwa bajya bahita batangamo umisanzu wa ‘Ejo Heza’.

Nkaho ibi bidahagije , aba baturage bakomeze bemeza ko uwitwa , Niyonkuru Shadrack usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhinga, yanabashyizeho igisa no kubakanga  n’ igitutu kuri aba baturage ngo batange uyu musanzu wa ‘Ejo Heza ‘ mu gihe bavuga ko bahembwa amafaranga 800 Frw mu minsi itatu, ku buryo no kubona uko bahaha bitaba byoroshye, noneho hakaba hiyongereyeho n’imisanzu ya Ejo Heza nkuko byemejwe n’abarimo  Nyiransengiyumva Dative  na Renzaho Jean Baptiste ubwo baganiraga na Radio 10 .

Indi nkuru wasoma bifitanye isano : Ngoma : Ikindi gice cy’umubiri cyari cyabuze cy’uwarokotse Jenoside uherutse kwica urw’agashinyaguro cyabonetse

Aho yagize ati : “Yaje atwaka amafaranga y’umusanzu wa ‘Ejo Heza’ aduhitishamo ngo dutange igihumbi cya buri kwezi turavuga tuti ‘twebwe ntabwo twayabona’. Nk’ubu baduhembye ibihimbi bibiri na magana ane.

“Muri ibyo 2400 ubu dutashye nta n’ifaranga na rimwe kubera ko twayishyuye. None badushyizeho ikandamizwa ngo nidutange Ejo Heza, ubu se ejo tuzatahana iki? Nk’ubu tugiye no myeenda turi bwikopeshe.

“Duca kabyizi,ntabwo tuyibona buri munsi. Niba twabonye aho dukora ejo dushobora kutahabona, bivuze ko ya mafaranga bashaka ko dutanga ntabwo tuzahora tuyabona kubera ko akazi ari gacye kandi n’ayo mafaranga dukorera ntabwo aduhagije mu ngo zacu.”

Icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo cyo kwakwa umusanzu wa ‘Ejo Heza ‘ ku gahato .

Kurundi ruhande , Ni inshuro nyinshi Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yakomeje kumvikana yihanangiriza bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze kudahatira abaturage gutanga uyu musanzu wa ‘Ejo Heza’ kuko  nta gahato kaba muri gahunda ya Ejo Heza ku baturage ahubwo ko bayishishikarizwa, ubundi bakifatira icyemezo nkuko byanahamijwe na Ngenda Mathias usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza.

Aho yagize ati :  “Ntabwo EjoHeza ari agahato na rimwe. Muri gahunda ya Leta Ejo Heza dushinzwe gukangurira. Wigisha umuturage icyiza cyo gutanga umusanzu wa ‘ Ejo Heza’ mu kwizigamira. Ni ukwizigamira mu za bukuru umuturage yamara kumva igitekerezo agatangira akizigamira.”

Ngenda Mathias usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza avuga ku kibazo cy'umusanzu wa ' Ejo Heza ' cy'aba baturage n'uburyo kigiye gukemuka.
Ngenda Mathias usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza avuga ku kibazo cy’aba baturage n’uburyo kigiye gukemuka.

EjoHeza ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Umusanzu wa ‘Ejo Heza’ ni ubwizigame bw’Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango , ikaba yitezweho kuzafasha abanyamushara n’abikorera. Ejoheza ni ikigega kibarizwa mu rwego rw’igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *