Ngoma : Abana babana n’ababyeyi muri gereza bahawe impano na NCDA
Abana babana n’ababyeyi babo mu Igororero ry’abagore rya Ngoma basuwe n’ Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) Madame Ingabire Assoumpta maze abaha impano zitandukanye.
Aba bana bari basuwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato(ECD Day).
Madame Ingabire Assoumpta yasabanye n’aba bana barikumwe n’ababyeyi mu Igororero maze arabaganiriza, abaha amata baranywa barishima cyane.
Impano uyu muyobozi yageneye aba bana zigizwe n’ibikinisho bitandukanye bifasha abana kwishima no gukangura ubwonko bwabo maze bagakura bashyitse mu gihagararo no mu bwenge.
National Child Development Agency (NCDA), ni Ikigo cy’Igihugu cyashyizweho ku ntego nyinshi ziromo kurandura imirire mibi no kugabanya ikigero cy’igwingira mu bana bato, kurengera umwana no gukuraho uburyo bwose bw’ihohoterwa rikorerwa abana, no guharanira ko abana bafite ubumuga babona uburenganzira bwabo bwose ndetse n’ubwisanzure bw’ibanze ku buryo bungana n’abandi bana.