FootballHomeSports

N’Golo Kanté uzwiho guca bugufi ari muri Africa; dore ibintu utari uzi bitangaje ku buzima bwe

Umusore w’Umufaransa ukomoka mu gihugu cya Mali N’Golo Kanté , akaba umwe mu bakinnyi bazwiho kwicisha bugufi ndetse no kudatagaguza amafaranga nubwo benshi bakunda kubyita ubugugu ari muri Africa.

Uyu musore akaba yarakiniye amakipe nka Chelsea, Leicester City ubu akaba ari muri Al-Ittihad Club yo muri Saudi Arabia muri Shampiyona yayo yitwa Saudi Pro-League.

Ubuzima bwe buvugwaho byinshi, bimwe by’ukuri ibindi bizamo n’amakabyankuru , muri iyi nkuru reka tugaruke ku bintu bimwe na bimwe utari uzi kuri uyu mugabo.

.Umushaharawe biragoye ko wakuraho n’agatonyanga ndetse ajya ashaka no gukwepa imisoro, ubwo yari munzira zimwerekeza mu ikipe ya Chelsea mu 2016 , N’Golo Kanté yasabye ko igice cye cy’umushahara cyajya gicishwa ku ruhande mu rwego rwo kugabanya imisoro atanga, we akenshi akavuga ko ayo mafaranga yafasha benshi muri Africa aho kuyaha abatayababaye.

.N’Golo Kanté yari yaranze kugura imodoka nshya nubwo akorera amafaranga menshi, yaguze imodoka nshya mu 2020 yo mu bwoko bwa Mercedes, gusa kuva yagera mu gihugu cy’Ubwongereza mu 2015 yari atunze imodoka yari yaguze bujyamani yaranze kuyihindura.

.Yajyaga ajya muri resitora ya David Luiz yari afatanyije na Willians kwirira ibiryo by’ubuntu, Iyo bamubwiraga ngo yishyure ngo yakoreshaga amayeri akomeye arimo no kubatera urwenya bikarangira atabishyuye.

.Iyo yaciwe amande n’ikipe akinira biragoye cyane ko ayatanga , nk’uko byemejwe n’abakinnyi bakinanye nawe haba muri Chelsea na Leicester City , “Kante yakundaga gukererwa imyitozo iyo yacibwaga amande yangaga kuyatanga.”

.Yabaye Accountant(Kontabure) mbere yo gukina ruhago nk’uwabigize umwuga, uyu mugabo yize ibijyanye na Kotabirite mu mashuri makuru ndetse yari yaratangiye aka kazi ubwo yabonaga ibyo guconga ruhago bitangiye kwanga.

.Muri Premier league ntiyigeze abona ikarita y’umutuku, Kandi igihe cye kinini yakimaze akina akasa.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *