Nepal yafunze amashuri kubera imvura nyinshi yateye imyuzure mu gihugu

Abayobozi muri Nepal bavuze ko amashuri yo mu turere twibasiwe n’umwuzure azafungwa mu minsi iri imbere kubera ko inkangu n’umwuzure watewe n’imvura nyinshi byahitanye abantu bagera ku 150.
Umuvugizi wa minisiteri y’uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, Lakshmi Bhattarai, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Twasabye abayobozi bireba gufunga amashuri mu turere twibasiwe n’iminsi itatu.”
Uturere twose two mu murwa mukuru w’iki gihugu, Kathmandu, twuzuyemo amazi mu mpera z’iki cyumweru ndetse uyu umwuzure w’amazi bivugwa ko nyirabayazana ari ukuzura kw’inzuzi zinyura muri aka karere uyu mwuzure kandi wangije kandi umuhanda munini uhuza umujyi n’ibisigaye bya Nepal.
Impuguke zavuze ko uduce tumwe na tumwe twa Kathmandu twaguyemo imvura igera kuri milimetero 322.2, bigatuma aho umugeziwa Bagmati wagarukiraga huzura cyane ndetse ruzamuka kuri metero 2.2 .
Amashusho ya tereviziyo yerekanaga abatabazi b’abapolisi bambaye inkweto ndende za rubber bakoresha amasuka kugira ngo bakureho ibyondo kandi bakure imirambo 16 y’abagenzi bari muri bisi ebyiri zatwawe n’inkangu nini, zari mu nzira nyabagendwa i Kathmandu.
