NBA : ukwibyara bitera ababyeyi ineza !

Rurangiranwa LeBron James n’umuhungu we w’imfura witwa Bronny James baraye banditse amateka muri NBA, nyuma yo kugaragara bwa mbere mu kibuga bombi bari mu mwambaro wa Los Angeles Lakers.
Aba bombi bagaragaye hamwe kuri iki cyumweru mu gace ka kabiri mu mukino wari ugamije kwitegura igice cya kabiri cya shampiyona nyirizina ya NBA waje gusozwa Lakers itsinzwe na Phoenix Suns amanota 118 kuri 114 ,uyu mukino wabereye mu butayu bwa Palm, mu burasirazuba bwa Los Angeles.
LeBron James yavuze ko gukinana na Bronny mu ikipe imwe byamuhaye ubuzima bushya mu gihe yinjiye muri shampiyona ya ye 22 y’umwuga .
James yagize ati: “Nibyishimo byinshi, umunezero wuzuye, kugirango ubashe kuza kukazi burimunsi, ugakorana umwete numuhungu wawe burimunsi kandi ukabasha kumubona akomeje gukura.”
Ikipe ya Los Angeles Lakers izafungura shampiyona yabo ya 2024-25 isanzwe hamwe numukino wo murugo izakinamo na Minnesota Timberwolves ku ya 22 Ukwakira